Perezida Kagame yagaragaje ubushake bwo gushyigikira ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri EAC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Ku wa 8 Kamena 2019 nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba amugezaho ubusabe bw’igihugu cye bwo kwinjira muri EAC.

RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango igaragaza ko yifuza kungukira ku mahirwe utanga arimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.

Ubusabe bwayo bwakurikiye ubwa Somalie nayo yatanze icyifuzo kuri ubu kikiri gusuzumwa.

Ku ikubitiro, Perezida wa Tanzanie, Dr John Pombe Magufuli, yashyigikiye igitekerezo cya Tshisekedi avuga ko ari cyiza.

Ubwo yahuraga na Tshisekedi ku wa 14 Kamena 2019, yavuze ko yamusabye ubuvugizi kugira ngo ubusabe bwa RDC [bwamaze gushyikirizwa ubunyamabanga bwa EAC] bwemerwe kandi ngo yabumwijeje.

Yagize ati “Yanyinginze cyane ngo muvuganire yemererwe kuba umunyamuryango wa EAC. Nabonye ko ari inzira nziza, mwizeza ko nzaba umwe mu bamuvuganira kugira ngo yemerwe.”

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, na we yashimangiye ko ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri EAC nta kabuza azabushyigikira.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ ari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Asubiza kuri ubwo busabe yagize ati “Ni igitekerezo cyiza. Iyo igihugu cya Afurika gisabye kuba mu muryango nka EAC, ntekereza ko aba ari ikintu cy’ingenzi kuko tubyungukiramo nk’igihugu ndetse nk’akarere.’’

Abajijwe niba azagishyigikira yakomeje avuga ko “Nibyo ngomba kugishyigikira.’’

Sudani y’Epfo nicyo gihugu giheruka kwinjira muri EAC [mu 2016], igizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, Tanzanie, Kenya, Uganda n’u Burundi.

Perezida Tshisekedi kandi yamaze no kugaragaza ubushake mu kwinjira mu mishinga isanzwe ihuriweho n’ibihugu bya EAC. Yasabye ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali wazakomeza ukagezwa no mu Burasirazuba bwa Congo.

Hashize umwaka u Rwanda na Tanzania bitangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda w’ibilometero 532, witezweho kugabanya igiciro cy’ubwikorezi ku mizigo yavaga cyangwa yajyaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho byinshi mu bicuruzwa bije cyangwa bivuye mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Umubano w'u Rwanda na RDC ukomeje kuba mwiza kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza