Perezida Kagame yagaragaje ko abagore ari ab’agaciro gakomeye ku gihugu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Werurwe 2017 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Nk’uko u Rwanda rwimakaje uburinganire bw’abagore n’abagabo, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubumenyi abagore bafite butagomba gupfukiranwa mu nzira yo kubaka igihugu.

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, kuri uyu wa 8 Werurwe, Umukuru w’Igihugu nawe yifurije abagore umunsi mwiza, anagaragaza ko kubaha umwanya ari iby’igiciro ku gihugu.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati "Guha abagore amahirwe yo gukoresha impano n’ubumenyi bafite niryo pfundo ry’iterambere rihamye ry’igihugu."

Nubwo nta konji iba mu Rwanda kuwa 8 Werurwe, umunsi mpuzamahanga w’umugore wijihijwe hirya no hino mu gihugu, byerekana ko umugore ashyigikiwe.

U Rwanda ruza ku isonga ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ku kigero cya 63,8% ugereranyije n’abagabo barimo. Uretse ibyo, no mu nzego zifatirwamo ibyemezo Leta y’u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’igitsina gore.

Uretse no muri politiki no kuyobora ibigo bikomeye mu gihugu, abagore mu Rwanda bagenda bagaragaza ko bashoboye. Mu gutwara indege ntibatanzwe, kuba ba rwiyemezamirimo bahanga akazi, kujya mu mirimo y’inzego z’umutekano (Igisirikare, Polisi) nubwo baba atari benshi, n’ahandi henshi.

Guha umwanya umugore byahawe agaciro mu Rwanda kugeza no ku buyobozi bw’urugo. Itegeko ry’abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 209 rivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.

No mu gisirikare igitsinagore kinjiramo
Umunyarwandakazi Esther Mbabazi utwara indege ya RwandAir
Abagore nibo benshi mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda, aba barahiriraga kuyinjiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza