Perezida Kagame yifatanyije n’abanyamadini gushima Imana ku buryo u Rwanda rwitwaye mu bihe bya Covid-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Werurwe 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana birimo kuba bataragezweho n’ingaruka zikomeye za COVID-19 kandi kugeza uyu munsi bamwe muri bo bakaba baratangiye kubona inkingo za Coronavirus.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo habaga amasengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘‘National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri aya masengesho, yavuze ko ashima kuba ibikorwa byo gusengera igihugu byarakomeje no muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse yemeza ko bikwiye.

Ati “Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 nubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini. Birakwiye ko dufata umwanya nk’uyu tugasengera igihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo no kuba rwarabashije kubona inkingo za COVID-19.

Ati “Dufite byinshi byo gushimira, turashimira cyane cyane ko twese Abanyarwanda dufatanyije n’abayobozi bacu twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi ko inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu. Nk’abayobozi rero guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko aya masengesho akwiye kongerera abayitabiriye imbaraga zo gukorera neza abo bafite mu nshingano.

Ati “Nta washidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongerera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo niwo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Aya masengesho yo gusengera igihugu yari ateganyijwe kuba muri Mutarama 2021 gusa aza gusubikwa. Umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa ya Rwanda Leaders Fellowship, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, iki gihe yabwiye The NewTimes ko aya masengesho yari ateganyijwe yahagaritswe kubera COVID-19.

Yagize ati “Nyuma y’isesengura ku kwiyongera kw’abandura COVID-19 mu gihugu, twahagaritse iki gikorwa ngarukamwaka.”

Aya masengesho ahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiragiza umushya uba ugiye gutangira.

Iki gikorwa cy’amasengesho yo gusengera igihugu cyatangiye bwa mbere tariki 1 Nzeri 1995, ubu akaba ari ku nshuro ya 26 kiba.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo n'uko rwabashije kubona inkingo za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .