00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 October 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape, ku buryo bakongerera imbaraga ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Marape bahuriye mu Murwa Mukuru wa Samoa, Apia, aho bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM, iteganyijwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse biti “Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’umutungo wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape uri muri Apia ku bwa CHOGM2024. Baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Papua New Guinea ni ikirwa giherereye ku mugabane wa Oceania mu majyepfo y’Isi. Iyoborwa n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, Minisitiri w’Intebe agakurikirana ibikorwa bya guverinoma.

Iki kirwa cyabonye ubwigenge muri Nzeri 1975 gifite ubuso bwa kilometer kare 462.840, kikaba gituwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 10,5.

Gifite ibyiza nyaburanga birimo Pariki ya Port Moresby iherereye mu murwa mukuru, Port Moresby, umusozi wa Wilhelm ufite uburebure bwa metero 4.509, urwibutso rwa Milne Bay rw’abarwanyi bahanganye n’Abayapani mu rugamba rwo mu 1942.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape, bahuriye muri Samoa
Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye
Baganiriye ku kongerera imbaraga umubano w'u Rwanda na Papouasie-Nouvelle-Guinée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages