Perezida Kagame na Marape bahuriye mu Murwa Mukuru wa Samoa, Apia, aho bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM, iteganyijwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse biti “Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’umutungo wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape uri muri Apia ku bwa CHOGM2024. Baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Papua New Guinea ni ikirwa giherereye ku mugabane wa Oceania mu majyepfo y’Isi. Iyoborwa n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, Minisitiri w’Intebe agakurikirana ibikorwa bya guverinoma.
Iki kirwa cyabonye ubwigenge muri Nzeri 1975 gifite ubuso bwa kilometer kare 462.840, kikaba gituwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 10,5.
Gifite ibyiza nyaburanga birimo Pariki ya Port Moresby iherereye mu murwa mukuru, Port Moresby, umusozi wa Wilhelm ufite uburebure bwa metero 4.509, urwibutso rwa Milne Bay rw’abarwanyi bahanganye n’Abayapani mu rugamba rwo mu 1942.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!