Kwamamaza

Perezida Kagame yaganiriye na Kabila i Rubavu(Video)

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 11:51' na IGIHE


Saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho aganirira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Kabila yakiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, urugendo rukomereza muri Kivu Serena Hotel aho ari yahuriye na Perezida Kagame.

Ni uruzinduko rwo mu rwego rw’akazi rugamije kunoza ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, Mukwaya Olivier, avuga ko mu rwego rwo kwitegura uru ruzinduko rw’imbonekarimwe, muri iki cyumweru umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Rubavu ndetse habaho n’imikwabu igamije kuwunoza, aho hafashwe abatagira ibyangombwa.

Ku munsi w’ejo abapolisi benshi bari mu Mujyi wa Rubavu ndetse imihanda imwe n’imwe irafungwa.

Umuhanda n’amayira agana ku mupaka munini umutekano wakajijwe bidasanzwe ku buryo udakoreshwa n’abaturage, icyakora umupaka muto wo urakora nkuko bisanzwe ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwakomeje.

Muri rusange guhera ku muhanda winjira mu mujyi ugakomeza ku mupaka n’ibice byo munsi yawo nko kuri Serena Hotel, ku mucanga (Beach) na Tamu Tamu harinzwe bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano.
Ku mupaka hari ingabo na Polisi bahaye ikaze Perezida Kabila.

Ahandi mu Mujyi wa Rubavu ubuzima ni ubusanzwe nta kibazo. Mu baturage hari n’abatazi ko abakuru b’ibihugu bari buhurire iwabo.

Guhura nk’uku hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma. Bigiye kongera kuba nyuma y’uko kandi Perezida Kabila aherutse guhura na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Perezida Kabila yaraye i Goma kugira ngo aze kubona uko akomereza urugendo rwe i Rubavu aganira na mugenzi we Paul Kagame.

Inkuru wasoma: Perezida Kagame arahurira na Kabila i Rubavu


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved