00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Adesina uyobora BAD ku gukorera inkingo za COVID-19 muri Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Akinwumi Adesina, byibanze ku bushobozi bw’Umugabane wa Afurika mu gukora inkingo.

Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Dr Akinwumi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nzeri 2021, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo y’aho Afurika ihagaze mu bijyanye no kwikorera inkingo. Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Afurika yatangiye gutekereza ku gukora inkingo nyuma yo kwaduka kwa COVID-19, bishingiye ku kuba yarirengagijwe mu gihe cyo kuzisaranganya. Nko mu Rwanda kuva ku wa 5 Werurwe 2021, hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abaturage 782.834 mu gihe abagera kuri 1.592.405 bamaze guhabwa dose ya mbere.

Muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga ku Buzima, yatangaje ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro biganisha ku gukorera mu gihugu inkingo za Covid-19 n’indi miti yifashishwa mu buvuzi.

Icyo gihe yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere no kongera ahakorerwa inkingo ku Mugabane wacu wa Afurika u Rwanda ruri mu biganiro bigeze kure n’ibigo mpuzamahanga byigenga ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo tubashe kubaka ubushobozi mu gukora inkingo za mRNA za COVID-19.”

“Ndashimira ibigo byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake no kwiyemeza tubona mu gufatanya n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

Mu mpera za Kamena 2021, EU n’u Rwanda byasinyanye amasezerano ya miliyari 3,6 Frw zizifashishwa mu bikorwa birimo ibyo guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane mu ishoramari ryo gutangiza gahunda yo gukorera inkingo imbere mu gihugu.

U Rwanda rwo kimwe na Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Tariki ya 27 Kanama 2021, u Rwanda rwasinyanye n’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, nk’igihugu kiri mu bizahabwa ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo.

Ku ikubitiro, iki kigo kizatangira gukorera mu Rwanda inkingo za Malaria n’Igituntu; zizakoresha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwaruhawe umubiri we ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Uruganda rukora izi nkingo biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu mwaka utaha ndetse inyubako zarwo zizaba ziherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ruri mu zitezweho kuzajya rukora inkingo zizajya zoherezwa no mu bindi bihugu bya Afurika.

Afurika irangamiye ku bindi bihugu biyifasha kubona nibura 99% by’inkingo ikeneye.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC) byiyemeje ko nibura 60% by’inkingo zizaba zikorerwa kuri uyu mugabane bitarenze 2040.

Banki y’Isi yakunze kwita ku buvugizi mu kuzamura inkunga yo gushyigikira ibihugu bya Afurika ku buryo bishobora kwihaza ku nkingo. Imibare yo muri Nyakanga 2021, yerekana ko iyi banki yari imaze kwemeza ibikorwa byatangiwemo miliyari 4.6$ yo gufasha ibihugu kugura no gutanga inkingo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Akinwumi Adesina, byagarutse ku buryo Afurika ihagaze mu kwikorera inkingo
Iyi nama yabaye mu gihe hari guterwa intambwe ya nyuma izafasha u Rwanda gutangira gukorera inkingo za COVID-19 mu gihugu
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .