00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza y’ubuvuzi y’icyitegererezo i Burera (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yafunguye ku mugaragaro Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali.

Afungura ku mugaragaro iyi Kaminuza, Perezida Kagame yavuze ko ari inkingi ikomeye mu buvuzi haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Nubwo ari icyiciro cya mbere cyo kubaka iyo kaminuza kirangiye, Perezida Kagame yavuze ko cyagenze neza ariko ashimangira ko hakiri byinshi kugira umushinga wose urangire.

Kagame wageze i Butaro akiva mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos mu Busuwisi, yavuze ko umwihariko w’iyo kaminuza nshya ari uko igiye guhugura inzobere mu buvuzi, ku buryo inaziha ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya bibangamiye ubuzima.

Yagize ati “Iyi kaminuza ni irindi shoramari mu kongera abakozi bashoboye mu Rwanda no mu karere. Izina ry’iri shuri rifite ikintu gikomeye, risobanura intego yaryo. Ntabwo ari uguhugura inzobere mu buvuzi gusa nubwo ariryo fatizo ahubwo ni ikwigisha abanyeshuri gushyira imbere abantu. Ibitaro ntabwo bivura indwara, bivura abantu.”

Yavuze ko mu gushora imari mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi no kwigisha amahame yabwo, ari ingenzi mu kugabanya imikorere itanoze iboneka mu buvuzi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko kuva UGHE yagera mu Rwanda mu 2015, inzego zose zakoranye zikanatanga inama muri uyu mushinga w’ingenzi kandi ko bizakomeza.

Ati "Iyi kaminuza nshya ni umutungo ukomeye ku bumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere. Turashaka ko iyi Kaminuza mpuzamahanga igirira akamaro abanyeshuri, abarimu n’abatuye aka karere binyuze mu myigishirize n’imyigire biteye imbere."

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Partners in Health wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Kaminuza, Dr Paul Farmer yashimye ubufatanye Leta y’u Rwanda yabagaragarije, avuga ko ari ikimenyetso ko Kaminuza izatanga umusaruro.

Yavuze ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwubakwemo iyo Kaminuza ari uko ari intangarugero mu buvuzi.

Kuba ishuri ryarajyanywe mu cyaro i Butaro, yavuze ko byatewe n’uburyo hari ikirere cyiza kandi hahuye n’intego z’ishuri zo guhugura abanyeshuri bazajya guteza imbere imitangire y’ubuvuzi rusange mu bice by’icyaro hirya no hino ku Isi.

Abanyeshuri bazajya bemerererwa kwiga muri iyi kaminuza ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga (Medicine), Kubaga (surgery) cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange.

Iyi Kaminuza yari isanzwe ifite agashami i Kigali katangiye mu mwaka wa 2015 kigisha amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Mu mwaka wa 2018, abanyeshuri 300 banditse basaba kwiga muri iryo shuri ariko haherutse gutangira abagera kuri 24 gusa baturutse mu bihugu 12 bitandukanye byo muri Afurika.

Ku wa 25 Mutarama 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .