00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Suluhu bashimangiye umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Kanama 2021 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bashimangiye ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi ko hasinywe amasezerano agamije gukomeza kuwunoza.

Ibi abakuru b’ibihugu byombi babigarutseho kuri uyu wa 2 Kanama 2021, ubwo bari mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Ati “Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

“Ibi kandi bitanga izindi mbaraga nshya ku bikorwaremezo n’imishinga y’ishoramari mishya igamije inyungu ku mpande zombi by’umwihariko mu bijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w’amata n’ibijyanye n’imikorere ivuguruye y’icyambu.”

“U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo akarere karenge ibibazo gafite bisaba ubufatanye bukomeye.

Ati “Ibibazo akarere kacu gahura nabyo byabasha gukemurwa binyuze mu bumwe butajegajega no kubyaza umusaruro amahirwe afite inyungu ku mpande zombi.”

Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

Ati “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli.

Ati “Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n’Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n’abaturage b’u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.”

“Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.”

Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hagati yacu. Nk’uko mubizi ku Isi, ubu umubano w’ibihugu uri cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ku bw’ibyo ni ngombwa ko natwe tujya muri icyo cyerekezo hamwe n’ibindi bintu bitandukanye muri politike yacu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.”

“Ariko igikomeye twemeranyije ni ugukomeza ubufatanye kurushaho. Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, umubano mwiza dusanganywe haracyari ahantu henshi dushobora kuwukoresha mu guteza imbere ubucuruzi mu nyungu z’impande zombi uko ari ebyiri.”

Samia Suluhu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula ahererekanya amasezerano y'ubufatanye na mugenzi we wa Tanzania
U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga n'itumanaho
Tanzania n'u Rwanda byasinyanye amasezerano atanu y'ubufatanye mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Samia rukwiye gusiga umubano w'ibihugu byombi ku rundi rwego
Perezida Samia Suluhu yashimye uburyo u Rwanda rwagiye rubanira Tanzania

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .