Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Kimihurura mu Umuganda rusange (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ugushyingo 2019 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu bitabiriye umuganda ngarukakwezi uba ku cyumweru cya nyuma, wahurije hamwe abasaba 8000 mu murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuganda wabereye mu Kagari ka Rugando munsi ya Kigali Convention Centre, aho Perezida Kagame na madamu bifatanyije n’abaturage mu rugendo barimo rwo kwiyubakira umuhanda bakishyiriramo kaburimbo, binyuze mu bushobozi bishatsemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yavuze ko aba baturage babanje kwishyirira amatara ku mihanda kuri kilometero 9.6, bikorera imihanda ya kilometero eshatu ndetse bashyiramo laterite banakora inzira z’amazi.

Yakomeje ati “Ubu bamaze gukusanya miliyoni 45 Frw ku kilometero kimwe gihuza aka gace mwabonye, aho mumaze gukora umuganda nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni metero 250, hepfo yaho hari uwundi [muhanda] n’uwundi wa gatatu, wabiteranya bikabyara ikilometero.”

“Iyo babyikoreye bihenduka ku buryo bushoboka. Icya mbere bafitemo ba enjeniyeri bakora inyigo nta kiguzi kuko bikorera, icya kabiri nta nyungu bakenera, icya gatatu ntabwo bajya mu masoko ngo wenda hari inyungu bashakamo. Ibyo bikoroshya cya giciro ubundi gisanzwe iyo turi bubibakorere.”

Perezida Kagame yashimye aba baturage, avuga ko yishimiye kwifatanya na bo muri iki gikorwa, kandi ko atari ubwa mbere nk’uko atari ubwa nyuma.

Ati “Nazanywe no kugira ngo namwe twifatanyije, duhige nyine. Duhigire ibindi bikorwa, no gukomeza kurinda ibi twubaka no kubitunganya. Turubaka ibikorwa bya kijyambere, inzu nziza, imihanda n’ibindi, ndetse n’abantu mwebwe ku giti cyanyu mukubaka inzu nziza zo kubamo, tubifuriza kandi turabashimira.”

Gusa yavuze ko nubwo hari kubakwa kaburimbo n’inzu nziza, ariko iyo urebye igice kuva “muri uwo muhanda kugera muri iyo nzu nziza”, usanga hari ikituzuye.

Ati “Ndagira ngo dufatanye, ibyo biri hagati bituzuye tubivane mu nzira. Kuko kenshi iyo imvura yaguye nabyo murabibona, amazi aratemba, agahurura ari menshi, akava kuri ya nzu nziza yubatse neza, akamanuka akangiza uwo muhanda anyuzemo ajya mu muhanda wa kaburimbo, ndetse bikangiza n’umuhanda wa kaburimbo.”

“Ndetse n’abaturanyi ugasanga hagati y’amazu y’abaturanyi n’ukuntu bagenda hagati yabo, inzira iva ku nzu imwe ijya ku yindi, ugasanga ni inzira nk’iyo mu ishyamba. Turashaka kubitunganya.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitakorwa hatabayeho ubufatanye bw’inzego guhera kuri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Umujyi wa Kigali, Akarere ndetse n’abaturage ubwabo, imihanda iri hagati y’ingo igakorwa ikarangira.

Yakomeje ati “Hanyuma noneho, ubwo umuhigo uzaba wuzuye. Naho ubu biracyari igice, turagendera kuri 60, 70 ku ijana, turashaka kwegera 100%. Buri rwego rero, buri wese ashyireho ake, inzego zuzuzanye, naho kugira inyubako nziza nk’iyi Kigali Convention Centre na hoteli ihari, irasa neza, ibihakikije, wakwigira hirya gato ugasanga... Tugomba gukora ibintu bisa n’aho ngaho nabyo.”

Yabasabye abaturage gukomeza gukorera hamwe, kuko iyo bitabaho iterambere rigaragara uyu munsi ritari gushoboka, cyane ko ryaturutse ku gukorera hamwe no mu kumva neza ko ibyiza ari byo bakwiriye.

Yakomeje ati “Hanyuma no hagati yanyu mwihe umutekano, kuko igihugu cyacu, amateka yacyo hari igihe cyabuze umutekano, ubu ni igihe cyo kwiha umutekano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yashimiye Perezida Kagame wifatanyije n’abaturage bo mu Rugando mu muganda hagamijwe kwishakamo imbaraga no kwihesha agaciro, bikunganira ingengo y’imari ya leta itakora byose mu gihe kimwe.

Yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa remezo bimaze guhindura ako gace birimo umuhanda uhuza Kigali Convention Centre n’igice cya Gikondo, n’ushamikiyeho utunguka mu Myembe mu Kagari ka Kimihurura, ku buryo mu minsi mikeya izaba iri nyabagendwa, ikagabanya umubyigano w’imodoka n’ikibazo cy’isuku.

Yanashimye umuganda ukomeye Perezida Kagame akomeje guha akarere ka Gasabo, anakomoza mu mwaka ushize ubwo ku wa 25 Kanama 2018 yatangaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha mu kubaka ibyumba 18 by’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko I.

Abatuye mu Rugando bazindukiye mu muganda wo gutunganya umuhanda biyubakiye
Abaturage bose bari bakoranye
Ubutumwa bwo kurwanya ruswa ni bumwe mu bwatangiwe muri iki gikorwa
Bateruraga amabuye yo kubaka uruhande rw'umuhanda
Abamotari moto baziparitse babanza gukora umuganda
Umuhate wari wose mu gikorwa cyo kwiyubakira umuhanda
Mu gihe bamwe batunganyaga umuhanda, abandi batemaga ibihuru
Ni umuganda witabiriwe n'abato n'abakuru
Uyu muganda witabiriwe n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga
Abacungagereza bafatanyije n'abandi mu muganda kuri uyu wa Gatandatu
Bahuje imbaraga mu guterura n'amabuye manini bagamije kwiyubakira umuhanda
Ubwo Perezida Kagame na Madamu bageraga ahabereye umuganda
Perezida Kagame na Madamu bahawe ikaze ku muganda n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen
Perezida Kagame asasa isima aho yaje gushyira ibuye
Madamu Jeannette Kagame afatanya n'abandi kubaka urukuta rw'umuhanda
Perezida Kagame mu muganda n'abaturage
Perezida Kagame yasabye impinduka mu myubakire, hagati y'inzu z'abantu n'umuhanda wa kaburimbo
Perezida Kagame yitegereza imiterere y'agace ka Rugando nyuma y'umuganda
Perezida Kagame aramutsa abaturage nyuma y'umuganda mu Rugando
Perezida Kagame aramutsa abaturage bamugaragarizaga urugwiro
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yagaragaje ko abatuye Akagali ka Rugando bageze kure biyubakira ibikorwa remezo
Perezida Kagame yasabye abaturage gutunganya aho batuye, hakagira umucyo nk'uwo Kigali Convention Centre baturanye
Perezida Kagame yibukije abaturage kwicungira umutekano wo soko ry'iterambere bashobora kugeraho
Akanyamuneza kari kose kuri Perezida Kagame na Madamu
Perezida Kagame na Madamu bafatanya n'abaturage kuririmba
Abaturage bari benshi bumva impanuro za Perezida Kagame
Umuganda wasojwe n'ibyishimo abaturage bacinya akadiho

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza