Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kamena 2019 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.

Ni uruzinduko agiye kugira nyuma yo gusoza urundi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Madagascar, aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho bazamurikirwa imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu. Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018.

Botswana yakomeje iti “Uru ruzinduko ni n’umwanya w’aba bakuru b’ibihugu ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zireba ibihugu byombi, akarere no ku rwego mpuzamahanga.”

Ibi bihugu byombi bisanganywe umubano umeze neza, aho mu nzego z’ubufatanye zihari harimo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame azashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, General Cooperation Agreement (GCA), akubiyemo ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe ubutwererane mu nzego zirimo ubufatanye hagati ya za guverinoma, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, itumanaho, umuco n’uburezi, ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi, itangazamakuru n’itumanaho.

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Botswana mu ruzinduko rw'iminsi ibiri
Ni uruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu
Uru ruzinduko ni n’umwanya w’aba bakuru b’ibihugu ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zireba ibihugu byombi
Perezida Kagame na Madamu bageze muri Botswana ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza