Perezida Kagame na Lungu bazafungura agashami k’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Zambia

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kanama 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu, ku wa Gatatu i Lusaka bazafungura ku mugaragaro agashami k’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika.

Ako gashami kazaba gashinzwe gufasha Guverinoma z’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika guteza imbere no kwihutisha intego z’iterambere rirambye nkuko zashyizweho mu 2015.

Minisitiri w’Igenamigambi ry’iterambere ry’Igihugu muri Zambia, Alexander Chiteme kuri uyu wa Mbere yabwiye abanyamakuru ko ifungurwa ry’ako gashami ari amahirwe akomeye ku bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Yagize ati “Iri shami rizafungurwa, rizatanga ubufasha mu bya tekiniki, inama n’ubunararibonye kuri za Guverinoma, abikorera, imiryango itari iya leta n’izindi nzego mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.”

Minisitiri Chiteme yakomeje avuga ko iryo shami rizanafasha mu gukuraho imbogamizi ibihugu byahuraga nazo mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye, nkuko ikinyamakuru Lusaka Times cyabitangaje.

Icyo gikorwa kizahuriza hamwe abantu basaga 200 barimo abayobozi muri za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari n’abandi.

Perezida Kagame azashyikiriza Perezida Lungu ububasha bwo kuba umuyobozi w’Icyubahiro w’iryo shami rishya, dore ko Perezida Kagame ari we muyobozi w’icyubahiro w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, gifite icyicaro i Kigali.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye (SDGS) , nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw aherutse kuvuga ko muri Afurika hakiri icyuho mu gushora imari muri izi ntego z’iterambere rirambye nyamara ari wo mugabane ukiri inyuma, aho usanga abarenga 40% ari bo bafite amashanyarazi, abagera kuri 42% bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bari mu bukene.

Afurika buri mwaka iba ifite icyuho kiri hagati ya miliyari 500$ na miliyari 1200 $, yabakabaye arenga ku ngengo y’imari kugira ngo izi ntego zigerweho.

Perezida Kagame na Lungu bazafungura agashami k’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza