Kwamamaza

Perezida Kagame na Kabila banyuzwe n’ifatwa ry’Umuyobozi muri FDLR

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 10:54' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ikibazo cy’umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’u Burasirazuba bwa Repubulika Ihaharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu byaganiriwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Joseph Kabila.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kabila yagiriye mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 12 Kanama i Rubavu mu Ntara y’ u Burengerazuba, abakuru b’ibihugu byombi bamenyeshejwe ifatwa rya Nsabimana Fidèle wari ushinzwe umutekano wa Gen. Sylvestre Mudacumura, Umuyobozi Mukuru wa FDLR.

Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi ba FDLR bashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo kubuzwa gukandagira ku butaka bwayo ndetse n’imitungo ye igafatirwa.

Muri Nyakanga 2012 Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Gen Mudacumura, ukurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikekwa ko yakoreye mu Ntara za Kivu, iy’amajyepfo n’amajyaruguru, hagati ya 2009 na 2010.

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Julien Paluku wakurikiranye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila banyuzwe n’imbaraga ziri gushyirwa mu guhashya FDLR, bakiyemeza gushyira imbaraga mu gucukura gaz Methane iboneka mu kiyaga cya Kivu no gushyiraho aba ambasaderi hagati y’ibihugu byombi.

Guverineri Paluku yakomeje yandika kuri Twitter ati “Abakuru b’ibihugu bombi bishimiye ifatwa rya Nsabimana Fidele wafashwe n’ingabo za FARDC, wari ushinzwe umutekano wa Mudacumura (FDLR)”

Si ubwa mbere RDC igaragariza u Rwanda ubushake bwo guhashya FDLR, kuko ingabo zayo ziherutse gufatanya n’iz’Umuryango w’Abibumbye, Monusco, ariko ntizibashe kuwurandura nkuko zari zabyiyemeje.

Ingabo za Congo ziri mu bikorwa byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR byiswe ‘Opérations Sokola II’, ziheruka gutangaza ko kuva mu 2015 kugeza muri Nyakanga 2016, zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata mpiri 323 naho abagera ku 191 bamanika amaboko.

Ni ibitero byatangiye muri Gashyantare 2015, ubwo itariki ntarengwa uyu mutwe wari wahawe yo gushyira intwaro hasi yari yarangiye. Gusa FDLR ikomeje kwica abasivili no gukora ibyaha byibasira inyokomuntu, nk’uko ibishinjwa n’imiryango itandukanye.

Inkuru bisa: Kivu Watt na FDLR mu byaranze ibiganiro bya Perezida Kagame na Kabila


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved