Perezida Kagame na Issoufou basobanuye icyatumye Nigeria yifata ku ishyirwaho ry’isoko rihuriweho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 09:58
Yasuwe :
3 0

Ibihugu 44 bya Afurika byandikiye amateka i Kigali mu Nama idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bisinya amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu 55 by’uyu mugabane (AfCFTA), bituwe n’abaturage bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200.

Aya masezerano biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko hakenewe ko ibihugu 22 biyemeza ngo agatangira kubahirizwa. Yasinyiwe rimwe n’ayashyiraho urujya n’uruza rw’abantu yasinywe n’ibihugu 27 ndetse n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali yiswe ‘Kigali Declaration’ yasinywe n’ibihugu 43.

Ibihugu bitanu nta masezerano ayo ari yo yose byasinye, ibyo ni u Burundi butari buhagarariwe mu nama, Nigeria, Guinee Bissau, Sierra Leone na Eritrea.

Kuba Nigeria itigeze isinya kandi ari igihugu cya mbere mu bukungu muri Afurika, ni bimwe mu byateye benshi kwibaza niba nta ngaruka zishobora kubaho mu musaruro witezwe ku isoko rihuriweho.

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe wa Nigeria wanganaga na miliyari 405.1 z’amadolari ya Amerika naho umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka ukarenga 2000 by’amadolari mu gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 186.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yasobanuye ko uruhare rwa Nigeria rukenewe cyane kuri iri soko kandi kuba itasinye bidasobanuye ko itarishaka ahubwo hari ibyo irimo kubanza gushyira ku murongo.

Yagize ati “Bimwe mu bihugu bifite ibyo bigomba kubanza gukemura imbere iwabyo, ntabwo ari uko bidashaka isoko rihuriweho ahubwo hari ibyiciro runaka bagomba kuzuza igihugu ku kindi. Abaturage barashaka kubyumva neza.”

Yakomeje agira ati “Nigeria yagize uruhare mu gushyiraho iri soko kandi yanitabiriye ibyiciro byose byateguraga aya masezerano, ndatekereza ari ikibazo cy’igihe n’uburyo bwihuse bakemura ibibazo bumva bagomba gukemura mbere y’uko bagaragaza aho baherereye ku masezerano nk’aya y’amateka twasinye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ngombwa kubaha ibitekerezo by’ibihugu bitasinye kandi azi neza ko bishyigikiye aya masezerano ndetse bidatinze bizayasinya nkuko n’ibindi byasinye.

Ku cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko Perezida Muhamadu Buhari, atazitabira inama idasanzwe ya AU izasinyirwamo amasezerano y’isoko rihuriweho kuko abafatanyabikorwa batandukanye muri iki gihugu barimo amahuriro y’ubucuruzi ndetse n’abashoramari bataraganirizwa ku bijyanye n’aya masezerano.

Perezida wa Niger, Issoufou Mahamadou, urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rihuriweho kuva mu myaka ibiri ishize, yavuze ko kwihuza kwa Afurika gukeneye inzego zitandukanye kuva hejuru kugera hasi, yaba abayobozi, ku banyapolitiki n’abaturage.

Yashimangiye ko abayobozi muri Nigeria bagaragaje ubushake bukomeye bwo gushyiraho isoko rihuriweho ariko bidakuyeho ko abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye gusobanurirwa kandi bakumva neza inyungu zibirimo.

Yagize ati “Ku bijyanye na Nigeria, nabonye ubushake bukomeye bw’abayobozi bwo kujya mu kwihuza kwa Afurika, ubu hashobora kuba hari icyiciro cyo gusobanura neza n’ubukangurambaga kuri iyi gahunda kandi ndakeka ko nibirangira hari impinduka zizagaragara.”

Perezida Issoufou yatangaje ko Perezida Buhari afite ubushake bukomeye bwo kwihuza kwa Afurika ndetse yanabimusobanuriye mu nama iheruka ya Afurika Yunze Ubumwe. Gusa ngo ntibihagije kuko Abanya-Nigeria bagomba kubisobanurirwa neza.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%. Isoko rusange ry’ubucuruzi muri Afurika ryitezweho gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’Abanyafurika nibura mu 2022 bukaba bugeze kuri 25%.

Perezida Kagame yasezeranyije Abanyafurika inyungu nyinshi mu isoko rihuriweho
Perezida wa Niger, Issoufou Mahamadou, urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rihuriweho yavuze ko kwihuza kwa Afurika gukeneye inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza