Perezida Kagame na Gnassingbé baganiriye ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Nzeri 2016 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Gnassingbé wa Togo bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’uko iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gitangajwe n’uburyo u Rwanda rwubatse ubukungu bwarwo ruhereye ku busa.

Ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yabonanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Kane Tariki ya 22 Nzeri 2016, aho bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Ikinyamakuru Republic of Togo cyatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye mu by’ubucuruzi bugamije iterambere bwahuza ibihugu byombi, dore ko byose bikiri mu nzira y’amajyambere.

Faure na Kagame baganiriye no ku kibazo cya Congo, umutekano muke uvugwayo, imyiteguro y’amatora n’ibindi, ibibazo bikomeje kugarukwaho mu bihangayikishije Akarere u Rwanda ruherereyemo.

U Rwanda rukomeje gutsura umubano n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurik y’i Burengerazuba. Mu minsi yashize Perezida Kagame yabonanye na bagenzi be bayobora ibihugu bya Benin na Guinée Conakry baganira ku bufatanye n’iterembere hagati y’ibihugu byombi.

Mu rugendo rw’akazi Perezida Kagame arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, aho Israel yaganiraga n’ibihugu 15 bya Afurika, ku buryo yabagezaho ikoranabuhanga icyo gihugu cyateyemo imbere.

Leta ya Israel itangaza ko ikoranabuhanga rikenewe mu guteza imbere umugabane wa Afurika mu bijyanye n’itumanaho n’isakazabumenyi, ubuvuzi, ubuhinzi n’uburezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza