Kwamamaza

Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Idriss Deby Itno (Amafoto)

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 07:14' na IGIHE


Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Tchad Idriss Deby Itno wabereye i N’Djamena ahari hateraniye imbaga y’abaturage b’iki gihugu n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bagera kuri 15.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i N’Djamena yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rt. Hon Albert Pahimi Padacké.

Umuhango w’irahira rya Deby wabereye muri Grand Hotel N’Djamena witabirwa n’abakuru b’ibihugu hamwe n’aba Guverinoma bagera kuri 15 barimo uwa Uganda, Mali, Mauritania, Centrafrique, RDC, Sudani, Burikina Faso, Benin, Niger, Nigeria na Guinea Equatorial.

Muri uyu muhango harashwe imizinga 21, yakurikiwe n’indahiro ya Idriss Deby Itno aza no guhabwa umudali w’ishimwe. Uyu Mukuru w’Igihugu yatsinze amatora muri Mata agize amajwi 62%.

Mu ijambo rye, Perezida Idriss Deby Itno yijeje abaturage gukoresha manda ye mu gushimangira iterambere rya Tchad ndetse asaba Abanyafurika kunga ubumwe no gukorera hamwe baharanira iterambere ry’umugabane.

Mu ruzinduko rwe rwa mbere Perezida Kagame yari akoreye muri Tchad, yakoresheje Pasiporo Nyafurika iherutse gutangirwa mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe yaberaga i Kigali muri Nyakanga.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Tchad, Rt. Hon Albert Pahimi Padacké
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo aganira na mugenzi we wa Tchad, Moussa Faki Mahamat
Abaturage bari bishimiye uyu munsi
Perezida Alpha Condé wa Guinea na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania (iburyo) bari muri uyu muhango
Perezida Joseph Kabila, Paul Kagame na Omar al-Bashir wa Sudani bari muri uyu muhango
Perezida Itno arahirira kuzuza inshingano yatorewe
Perezida Museveni ashimira Itno nyuma yo kurahira
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo (ibumoso) mu ifoto y'urwibutso nyuma y'irahira rya Itno

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved