Perezida Kagame mu bazitabira inama idasanzwe ya EAC izarahiriramo Bazivamo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), biteganyijwe ko kuwa Kane w’iki Cyumweru bazahurira i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama idasanzwe izakirirwamo Sudani y’Epfo n’indahiro ya Christophe Bazivamo.

Muri iyi nama nibwo Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri EAC, Christophe Bazivamo, azarahirira inshingano ze nkuko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Innocent Safari, aherutse kubibwira IGIHE.

Tariki ya 24 Kanama 2016, Safari yagize ati “Icyo nakubwira gihari ni uko biteganyijwe ko [Bazivamo] azarahira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izabera i Dar Es Salaam ku itariki 8 Nzeli.”

Iyi nama idasanzwe izitabirwa na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzabakira.

Nkuko Daily News ibitangaza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr Augustine Mahiga, yemeje ko kuwa 8 Nzeli 2016 aribwo inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izaba.

Dr Mahiga unayoboye inama y’Abaminisitiri ba EAC, yavuze ko Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango bityo mu nama izahuza abaminisitiri b’uwo muryango biteguye no kubona abazajya bahagararira icyo gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, yashimiye Perezida Kiir n’abaturage ba Sudani y’Epfo kubw’ingufu n’umuhate bakoresheje ngo binjire muri uwo muryango.

Yagize ati “Ubu bateye indi ntambwe, Ubunyamabanga tuzakorana n’Inama y’Abaminisitiri ya EAC, dushyireho umurongo wo kwinjiza iki gihugu mu mishinga na gahunda umuryango.”

Kuwa 15 Mata uyu mwaka nibwo Sudani y’Epfo yemerewe kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko isabwa kugira amasezerano isinya.

Inkuru bifitanye isano: Ibibazo bya Bazivamo, u Rwanda n’u Burundi byakomojweho muri EALA

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Magufuli muri Werurwe nabwo yitabiriye inama ya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza