Perezida Kagame : Manda ya kane, umwihariko wa politiki y’u Rwanda, Umubano na Uganda n’ibindi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahishuye byinshi ku ngingo zinyuranye zaba izireba u Rwanda mu buryo bw’umwihariko nk’icyo avuga ku kwiyamamariza manda ya kane, imibanire yarwo n’abaturanyi cyane cyane Uganda, n’imikoranire yarwo n’amahanga.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi Anver Versi wa New African Magazine, mu mpera z’umwaka wa 2019, nyuma y’umuganda wa nyuma w’uwo mwaka.

Perezida Kagame yahereye ku miterere ya Afurika, avuga ko nyuma y’ubwigenge ibihugu bya Afurika bikitandukanya n’ubukoloni, byagombaga no guhindura imikorere. Ibyo ngo bigatuma agirana ibibazo n’abashaka kumira bunguri ibyo babwiwe gukora.

Yakomeje ati “Usanga atari n’ibintu batekereza ko bakabaye bakora, cyangwa se kubera ko ari ku mpamvu runaka, ahubwo kubera ko umuntu runaka wahoze ari umutegetsi mu gihe cy’ubukoloni atekereza ko ari cyo cyakabaye gikorwa, bityo ngo nicyo ugomba gukora!”

Ni ubutumwa bwagarukaga ku bihugu bimwe bya Afurika, usanga magingo aya bisa n’ibikigengwa n’abahoze ari abakoloni babyo, nyamara ibyifuzo by’abanyafurika aribyo bikwiye kuba bishingirwaho mu kwemeza igikorwa.

U Rwanda ni igihugu gikomeje gutera imbere mu buryo bwihuse, ndetse hari abakunze kukigereranya na Singapore, igihugu cyo mu majyepfo ya Aziya kiri mu byubashywe ku Isi, nyamara mu myaka mike ishize cyari ku rwego rwo hasi cyane.

Perezida Kagame yakomeje ati “Ku ruhande rumwe, mu myaka 40 ishize byari bimeze nkatwe mu nzego nyinshi cyangwa se biri n’inyuma y’aho turi, ariko ubu, byarenze cyane aho tugeze.”

Mu gihe u Rwanda ruri mu nzira nziza ariko, hari ibihugu bikomeza gushakisha ibyo birunenga, rimwe na rimwe bitewe n’uko bitemerewe umwanya wo kugena ibigomba gukorwa, nk’uko ibihugu bikomeye byifuza ko ibintu bigenda mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yakomeje ati “Dutekereza ko duhabwa izina ribi kubera ko twazanye impinduka mu gihugu cyacu zigamije kutugeza aheza kurushaho. Ntabwo turahagera. Turacyafite akazi kenshi tugomba gukora, ariko numva ko ubu buri wese ashobora kubona inzira turimo iganisha aho twifuza kugera. N’urubyiruko rwavutse mu myaka 20, 25 ishize, ubwo iki gihugu cyari kikiva mu mahano cyanyuzemo, yumva neza aho tugana.”

Umwihariko kuri politiki y’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo politiki yo gushyira hamwe, haba ari ishyaka riri ku butegetsi n’andi mashyaka.

Politiki y’u Rwanda yagizwe mbi n’amateka igihugu cyanyuzemo, amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma havuyemo ko abanyarwanda bagomba kubaka politiki yubakiye ku baturage, bakajya bicara bakaganira, bakemeranya ku kigomba gukorwa nta n’umwe uhejwe.

Yakomeje ati “Ntabwo twafata ngo utsinze atware imyanya yose. Wenda mu bindi bihugu birashoboka, ariko hari aho nshidikanya, si ngombwa ko mvuga amazina - twabonye ahantu hatandukanye aho bakomeje gukurikiza ngo utsinze atware byose, bakirengagiza ituze ry’ibihugu byabo – ugasanga ibihugu bicitsemo ibice. Bimaze igihe kinini ariko ugasanga barabikomeza.”

Nyamara mu Rwanda iyo amatora arangiye, buri shyaka rikomeye rihabwa imyanya muri Guverinoma, hagamije gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Perezida Kagame yakomeje ati “Niba igihugu cyaranyuze muri politiki y’amoko no kurwanira ubutegetsi byabayeho mbere, bikageza ku rupfu rw’abasaga miliyoni imwe, byashoboraga no kugeza ku yindi miliyoni mu gihe cyakurikiye.”

Yagarutse kuri manda ya kane

Mu kiganiro aheruka gutangira i Doha muri Qatar, Perezida Kagame yavuze ko ubwo manda ye izaba irangiye mu 2024, ataziyamamariza manda ya kane nubwo Itegeko Nshinga ryaba ribimwemerera.

Mu kiganiro na New African Magazine, Perezida Kagame yabajijwe niba uyu mwanzuro ari ntakuka cyangwa niba ufite ibyo uzashingiraho.

Ati “Impungenge mu gusubiza icyo kibazo ni uko turimo kuvuga ku kintu kigoye -ntabwo ari nka rimwe guteranyaho rimwe bibyara kabiri, cyangwa ngo ni umweru cyangwa umukara, nka kindi.”

Gusa yongeyeho ati “Ariko iyo ubajijwe ikibazo nk’icyo, iyo utagisubije biba bibi kurushaho; nuvuga uti ‘nta gisubizo mfite’ nabwo cyaba ari igisubizo kirambirana uhawe.”

Ibyo ngo biterwa n’uko iyo uvuze ikintu, mu gihe kiri imbere gishobora guhinduka nubwo bitabuza abantu kugaragaza ibyo batekereza ku ngingo runaka.

Yakomeje ati “Nari ndimo kugaragaza ibitekerezo byanjye, ndimo kugaragaza ibyo nifuza.”

Umubano na Uganda

Perezida Kagame yanagarutse ku mubano na Uganda uyu munsi urimo igitotsi, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera gufatwa bagakorerwa iyicarubozo, rimwe na rimwe Uganda ikabashinja ko ari intasi.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Perezida Kagame yabajijwe uburyo ibintu byageze aha. Ati “Dufite byinshi dushobora kubakiraho byatuma turushaho gutera imbere. Ariko ku mpamvu zitandukanye ntabwo ariko byagiye bimera. Niho byapfiriye ku buryo nta bisubizo biboneye mfite. Ndamutse mfite uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubikemura, byanshimisha kubikora.”

Perezida Kagame avuga ko ibibazo bitangira, abanyarwanda bajyaga muri Uganda gusura bene wabo, bagafatwa bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, bakamburwa ibyabo, bamwe bagafungirwa muri kasho zitazwi mu gihe kigera no mu myaka ibiri, mu gihe runaka bakazajugunywa ku mupaka.

Abenshi bagiye bafatwa ubuyobozi bwa Uganda bubashinja ko ari intasi z’u Rwanda, ndetse ntihagire n’umwe ugezwa imbere y’urukiko. Ni ibintu avuga ko bitangaje.

Yakomeje ati “Turimo kuvuga amagana y’abantu, ntabwo ari abantu batanu cyangwa icumi. U Rwanda kuba rwakohereza amagana ya ba maneko muri Uganda byaba ari igikorwa gihenze cyane!”

Ibyo bikiyongera ku bayobozi bagiye bahunga u Rwanda bakajya muri Uganda, bakajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ugasanga ubutegetsi bw’icyo gihugu butangiye kubafasha, ibintu perezida Kagame avuga ko bitumvikana.

Yanavuze ko yagiye muri Uganda mu biganiro akazamura iki kibazo, abayobozi bombi bakiganiraho ariko ntikirarangira.

Ati “Ubwo twahuriraga mu nama zitandukanye, twabiganiriyeho. Ariko bikomeza kugenda bigaruka.” Perezida Kagame na Museveni bitezwe mu yindi nama izabera i Gatuna mu minsi 12 iri imbere, ni ukuvuga ku wa 21 Gashyantare.

Gusa Perezida Kagame avuga ko ingaruka byagize nta gihugu na kimwe zunguye, uretse abarwanya ibi bihugu byombi mu nyungu zabo bwite.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yanashimangiye ko Afurika kugira ngo igire ijwi rinini, ari ngombwa ko ishyira hamwe, abashaka guca Afurika mo ibice ari abifuza ko “tuguma turi bato.”

Yakomeje ati “Ni nka kwakundi iyo iyo ukeneye kurya ikintu ubanza kugikatamo ibice. Tugomba gushyiraho icyo kintu kinini ku buryo kidashobora kumirwa n’uwo ariwe wese.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza