Perezida Kagame azahabwa igihembo kubera umubano mwiza n’Abayahudi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Werurwe 2017 saa 02:01
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame azahabwa umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi mu muhango uzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Manhattan.

Iki gihembo Perezida Kagame azagihabwa kuwa 21 Gicurasi n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

Shmuley yatangaje ko guha Perezida Kagame iki gihembo ari mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe nk’umwe mu bayobozi isi ifite barwanyije Jenoside ndetse no kubera umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Israel kimwe n’uko rubanye n’umuryango w’Abayahudi.

Perezida Kagame ashimirwa kuba yaragize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abasaga miliyoni bishwe.

Iki gihembo kizatangwa mu gihe hazaba hanibukwa Elie Wiesel, warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba n’umwanditsi kuri iyo Jenoside, n’impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwa muntu uherutse kwitaba Imana.

Yatabarutse kuya 2 Nyakanga 2016 ku myaka 87 nyuma y’igihe arwaye.

Uyu mukambwe yarokotse jenoside yakorewe Abayahudi, yanditse igitabo yise ‘Night’ bivuze ijoro, kivuga ku bwicanyi yiboneye n’amaso ye kuva mu mwaka wa 1944, ubwo yajyanwaga mu nkambi y’Aba-Nazi ya Auschwitz muri Pologne.

Auschwitz hari inkambi Wiesel yajyanwemo, hafatwa nka hamwe mu hantu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kumaraho ubwoko bw’Abayahudi, bicwaga n’aba-Nazis bo mu Budage, hakaba haraguye abagera kuri miliyoni esheshatu.

Wiesel kandi ari mu bagize uruhare mu gushyira urwibutso ra Jenoside yakorewe Abayahudi muri Amerika. Uyu mugabo yahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera icyo gitabo cyasohowe mu mwaka wa 1958, ariko we avuga ko yacyakiriye kubwa miliyoni z’abantu bishwe n’abandi barokotse.

Mu 2015 yari yavuze ko yarokotse kubera umusaza wamubwiye ngo abwire Aba-Nazi ko afite imyaka 18, bityo ko ashoboye gukora, nyamara yari afite 15 gusa.
Uyu mukambwe kandi yigeze kubwira itangazamakuru ko yakundaga gutekereza ku mpamvu yarokotse abandi bagapfa.

Ati “Niba nararokotse, hari impamvu nyinshi. Ngomba kugira icyo nkora mu buzima. Ubu nta mikino igomba kongera kubaho, kuko mu mwanya wanjye hagomba kuba hararokotse undi, bityo nawe ndamuhagarariye. Ariko na none nziko ntabishobora.”

Amaze kwitaba Imana, Perezida Kagame ni umwe mu bamwunamiye aho abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Elie Wiesel yararokotse kandi ntiyaba ikigwari! Abantu bafite ubwenge n’indangagaciro bigiye byinshi kubyo yakoze. Aruhuke neza mu mahoro.”

Perezida Kagame ari kumwe na Rabbi Shmuley Boteach (ubanza ibumoso) na Elie Wiesel ( wa Kabiri iburyo) mu kiganiro cyateguwe n'Umuryango World Values Network muri Nzeli 2013
Perezida Kagame, Rabbi Shmuley Boteach na Elie Wiesel mu 2013
Wiesel amaze kwitaba Imana, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati "Elie Wiesel yararokotse kandi ntiyaba ikigwari! Abantu bafite ubwenge n’indangagaciro bigiye byinshi kubyo yakoze. Aruhuke neza mu mahoro.”
Wiesel (wicaye) yitabye Imana azize uburwayi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza