Perezida Kagame ategerejwe muri Kaminuza ya Yale muri Amerika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Yale iherereye mu Mujyi wa New Haven muri Leta ya Connecticut, kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri.

Ni igikorwa ngarukamwaka kizwi nka ‘Coca-Cola World Fund Lecture’ kizaba guhera 4:30 z’umugoroba ku isaha yo muri icyo gihugu, mu nzu mberabyombi ya Henry R. Luce Hall muri New Haven.

Ni mbere gato y’igikorwa kizahuza abanyarwanda n’inshuti zabo ku nshuro ya mbere muri Leta ya California mu Mujyi wa San Francisco, ‘Rwanda Cultural Day’ kuwa 24 Nzeri 2016.

Kaminuza ya Yale yatangije iyi gahunda mu 1992, igamije gufasha ibikorwa bitandukanye by’inzobere mu bijyanye n’imibanire n’amahanga, amategeko mpuzamahanga, imicungire y’ibigo mpuzamahanga, imiryango n’ibindi.

Ikiganiro cya Perezida Kagame gitegerejwemo abarimu, abakozi ba Kaminuza n’abandi bantu bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa hanze yayo.

Kaminuza ya Yale igaragaza ko Perezida Kagame ashimwa cyane kubera imiyoborere ye myiza mu nzego zinyuranye, by’umwihariko uruhare yagize mu kugarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kongerera abagore ubushobozi.

Ashimirwa kandi uruhare akomeza kugira mu guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’isakazabumenyi, ICT, byose bigira uruhare mu mpinduka ku mibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Iyi Kaminuza ivuga ko yatumiye Perezida Kagame ngo “aganirize imbaga y’abanyagihugu n’abanyamahanga izaba ihakoraniye ku bintu binyuranye birimo iterambere rya Afurika, imiyoborere, iterambere ry’ikoranabuhanga n’uruhare rifite nk’umusemburo w’impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye Afurika.”

Kaminuza ya Yale yagiye igaragaza inyota yo kumenya byinshi ku Rwanda, nk’aho Kuwa 18 Werurwe 2011, Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri cumi na batanu bayo, akabaganiriza ku nzira igihugu cyihaye nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashinzwe mu 1701, uyu munsi ikaba ibarwa mu za mbere zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu mashuri amaze igihe kinini ashinzwe ku Isi, aho yizwemo n’abaperezida batanu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo George H. W. Bush, George W. Bush, Bill Clinton, Gerald Ford na William Howard.

Harimo n’abandi bayobozi barimo Abd al-Karim al-Iryani (Wabaye Minisitiri w’Intebe wa Yemen, Karl Carstens (Yabaye Perezida w’u Budage), Dick Cheney (Yabaye Visi Perezida wa Amerika), Tansu Çiller (Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Turikiya), Wiliam Samuel Johnson washyizeho Itegeko Nshinga rya USA, Peter Mutharika (Perezida wa Malawi) n’abandi.

Ikiganiro cya Perezida Kagame kuwa 20 kizaba gifunguye ku babyifuza bose, gusa abazabyitabira bari gusabwa kwiyandikisha bitarenze kuwa 19 Nzeri.

Mu bamaze gutanga ikiganiro nk’iki harimo Luis Moreno Ocampo, Umushinjacyaha wa ICC; Mary Robinson wigeze kuba Perezida wa Ireland; Samantha Power, Ambasaderi wa USA muri Loni; Dr Mohamed "Mo" Ibrahim, Umunyasudani w’Umwongereza akaba n’umuherwe ukomeye; Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya n’abandi.

Perezida Kagame ategerejwe muri Kaminuza ya Yale muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza