Kwamamaza

Perezida Kagame yageze i Ndjamena mu irahira rya Itno

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 09:56' na IGIHE


Perezida Paul Kagame ari i Ndjamena muri Tchad mu muhango w’irahira rya Idris Déby Itno nyuma yaho muri Mata atorewe manda ya gatanu.

Itno yatangiye kuyobora Tchad kuva mu 1990, muri Mata uyu mwaka nibwo abaturage b’igihugu cye bongeye kumugirira icyizere bamutorera gukomeza kuyobora muri manda ye ya gatanu, itaravuzweho rumwe.

Abandi bayobozi bakuru bategerejwe muri uyu muhango barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian, Perezida wa Benin,Patrice Talon; uwa Burkina Faso, Rock Mark Kabore; Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda; Theodoro Obiang Nguema Mbasogoamong wa Guinea Equatorial, Mohammud Buhari wa Nigeria n’abandi.

Perezida Itno usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaje mu Rwanda inshuro ebyiri muri uyu mwaka. Bwa mbere hari muri Kamena aje kureba aho imyiteguro y’inama ya AU igeze; nyuma ahagaruka muri Nyakanga ayitabiriye.

Amafoto ya Itno ubwo aheruka gusura u Rwanda

Perezida Idris Déby Itno wa Tchad aganira na Perezida Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame asezera mugenzi we Idris Déby Itno wa Tchad

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved