Perezida Kagame asanga hari ibyo Afurika yakora biruta kurwanira imyanya muri Loni

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 03:45
Yasuwe :
1 1

Ibihugu bya Afurika bikomeje ibiganiro byo gusaba ko byahabwa imyanya ihoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, aho byifuza ko uyu mugabane wagira imyanya ibiri ihoraho n’indi ibiri idahoraho.

Kuri ubu ibihugu bifite ubudahangarwa muri aka Kanama ni u Bushinwa, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza. Hiyongeraho imyanya 10 idahoraho ibihugu bigenda bisimburanaho.

Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia, bagiranye n’itangazamakuru, yagarutse ku kibazo cyo kuba Afurika idafite umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, avuga ko ari ikintu kimaze igihe kiganirwaho kandi ibitekerezo bikomeje gutangwa kuri iyi ngingo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba Afurika idafite umwanya uhoraho muri aka kanama byakabaye ikibazo ariko ku Isi buri gihe ibintu bitagenda uko byifuzwa, yizeza ko hari ibiganiro byo kureba uko kavugururwa kandi muri byo harimo n’ijwi rya Afurika.

Yongeyeho ko nubwo ibiganiro bikomeje hari ibyo Afurika igomba kubanza gukora kuruta kurwanira imyanya ihoraho muri Loni.

Yagize ati “Ni ibiganiro bikomeje ariko hari ikindi cy’ingenzi mu bushobozi bwacu twageraho, ubumwe bwa Afurika, ukwihuza kwa Afurika yaba muri politiki, ubucuruzi, kugira ijwi rimwe kuruta kurwanira umwanya utazi niba uzanabona.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hagomba no gutekerezwa uko iriya myanya iramutse ibonetse ibihugu byayisimburanaho.

Yakomoje ku mavugurura ya AU ku ngingo yo kwigira kwa Afurika, aho hemejwe ko buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro ku bicuruzwa ibihugu bitumiza mu mahanga nk’amafaranga y’imisanzu yo gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ibihugu 21 ari byo byatangiye gutanga uyu musanzu atari bibi kuko n’ibindi bifite ubushake bwo kuwutanga.

Yongeyeho ko ikigoranye mu ishyirwa mu bikorwa ari uko abantu bumva impinduka zabayeho no gusobanurira ibihugu bimwe bitarumva uko bizakorwa cyane cyane ku ngingo y’aho byumva ko bizatanga imisanzu irenze iy’abandi bitewe n’ubukungu bifite.

Yagize ati “Dufite umusoro tuzasobanura, kwerekana inkomoko yawo, ibikenewe n’uburyo tuzagera ku zindi ntego z’ingenzi kuri Afurika.”

Muri iki kiganiro Perezida Lungu yavuze ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu ayobora zirimo izasize zikoze jenoside, yizeza ko abakekwaho ibyaha hari amategeko ahari kandi azakomeza kubahirizwa kugira ngo bahabwe ubutabera.

Perezida Kagame yakiriye Edgar Lungu wa Zambia muri Village Urugwiro
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari impamvu zirimo imyumvire ziri gutuma ibihugu bimwe bya Afurika bitihutira gushyira mu bikorwa uburyo bugamije gushakira amikoro Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), binyuze mu musoro wa 0.2%
Perezida Kagame yavuze ko hamaze igihe hakorwa ibiganiro ku buryo bwo kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zambia
Perezida Lungu yavuze ko nyuma ya 1994 Zambia yakiriye uruvange rw’impunzi z’Abanyarwanda zagendaga zikoze ibyaha n’abahungaga kuko bahigwa ariko bitari byoroshye kubatandukanya
Perezida Kagame yasobanuye ko hari ibyo Afurika yakora biruta kurwanira imyanya mu Kanama k'Umutekano muri Loni
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubuhunzi gikeneye kurangizwa burundu
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Zambia bashyira umukono ku masezerano ya dipolomasi hagati y'ibihugu byombi
Bahererekanya impapuro nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Akamanzi Clare ashyira umukono ku masezerano agamije kunoza ishoramari hagati y'u Rwanda na Zambia

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza