Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa i Beijing

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Beijing mu Bushinwa, aho bitabira Inama y’uyu mwaka y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’.

Iri huriro ni urubuga rwashyizweho ruhuza Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa na Afurika hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngamba z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Iyi nama iteranye ku nshuro ya gatatu iratangira uyu munsi kuya 3 kugeza kuya 4 Nzeli 2018, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”.

Inama ya FOCAC 2018 irabera rimwe n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi b’u Bushinwa, aba Afurika n’ab’ibigo by’ishoramari bitandukanye.

Iranabera rimwe kandi n’Inama ya Gatandatu ihuza ba rwiyemezamirimo b’Abashinwa n’aba Afurika. Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru ni uburyo bwiza bwo kuganira ku bufatanye n’ingamba z’iterambere bihuriweho n’ibigo by’ishoramari.

Abayobozi baturutse mu bihugu 53 bya Afurika biteganyijwe ko bitabira iyi nama. Aba barimo n’ab’ibihugu bishya byinjiye mu Ihuriro rya FOCAC aribyo: Gambia, Sao Tome na Principe na Burkina Faso.

Biteganyijwe kandi ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat nabo bitabira iyi nama.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iyi nama nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Madamu we Peng Liyuan baheruka kugirira mu Rwanda, icyo gihe u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye.

Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yitabiriye inama ya FOCAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza