00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 6 Nzeli 2021, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza mu muhango utangirwamo ishusho y’uko uru rwego ruhagaze mu gihugu.

Byitezwe ko kuri iyi nshuro uyu muhango ubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Umwaka ushize, uyu muhango wari wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hari ku wa 7 Nzeli 2020. Icyo gihe mu bayobozi bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga harimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo na bamwe mu bacamanza n’abayobozi bakuru bo mu Rwego rw’Ubutabera.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2020/2021, Perezida Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kurangwa n’ubunyangamugayo kuko ari bo icyizere cy’Abanyarwanda.

Ati "Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bahorana ubudakemwa. Mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aha ni ho imikorere y’uru rwego igomba gushingira kugira ngo ikureho gukeka cyangwa kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye."

Kubera icyorezo cya COVID-19, urwego rw’ubutabera rwifashishije ikoranabuhanga nk’uburyo bworoshye mu kuburanisha imanza. Byafashije abantu benshi bari bakeneye ubutabera ku buryo barenganuwe.

Umwaka w'ubucamanza wa 2021/22 ugiye gutangira mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo Covid-19 itabuza abantu ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .