Kwamamaza

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Yanditswe kuya 6-10-2016 saa 08:29' na Cyprien Niyomwungeri


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2016, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira, Umukuru w’Igihugu yahinduye Guverinoma n’abayobozi b’Intara aho hagaragayemo amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Abandi bashya binjiye muri Guverinoma harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode; Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wahinduriwe imirimo akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iyo Minisiteri.

Muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuye Rwamukwaya Oliver wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.

Ku rwego rw’Intara, Munyantwari Alphonse yimuriwe mu ntara y’Uburengerazuba asimbura Mukandasira Caritas, Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze; Kazayire Judith, wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Odette Uwamariya wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yasimbuwe na Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.

Tariki ya 24 Nyakanya 2014 ubwo Minisitiri Busingye Johnston, Francis Gatare uyobora RDB na Minisitiri Gatete Claver barahiriraga inshingano zabo

Inkuru bifitanye isano:

- Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

- Fazil, Nsanganira, Bosenibamwe, Imena na Mukandasira bavuye ku myanya bariho


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved