Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya nyuma y’impinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda ku wa 6 Mata 2018.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu yakira abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Dr. Uzziel Ndagijimana yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi naho umwanya Ambasaderi Gatete yagiyeho wari ufitwe na Musoni James.

Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Dr Uwera yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Imari [Economics] muri iyi kaminuza. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu Gashami k’Ibidukikije.

Ambasaderi Gatete Claver niwe Minisitiri mushya muri MININFRA
Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)
Dr Uwera Claudine yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Imari muri iyi kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza