Kwamamaza

Perezida Kagame arahurira na Kabila i Rubavu

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 08:44' na IGIHE


Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame biteganyijwe ko ahurira na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila i Rubavu kuri uyu wa Gatanu.

Nkuko byatangajwe na Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila baza guhurira i Rubavu kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko baherukaga guhurura i Goma mu 2009.

Guhura nk’uku hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma. Bigiye kongera kuba nyuma y’uko kandi Perezida Kabila aherutse guhura na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida Kabila yaraye i Goma kugira ngo aze kubona uko akomereza urugendo rwe i Rubavu aganira na mugenzi we Paul Kagame.

Ntihatangajwe ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi baza kuba baganira ariko bivugwa ko ari ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Uko byifashe i Rubavu

Muri iki cyumweru hamaze iminsi harakajijwe umutekano habaho n’imikwabu igamije kuwunoza, hagafatwa abatagira ibyangombwa n’ibindi. Ku munsi w’ejo abapolisi benshi bari mu Mujyi wa Rubavu imihanda imwe n’imwe irafungwa.

Umuhanda n’amayira agana ku mupaka munini umutekano wakajijwe ku buryo udakoreshwa n’abaturage, icyakora umupaka muto wo urakora nkuko bisanzwe ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwakomeje.

Mu Mujyi wa Rubavu ubuzima ni ubusanzwe nta kibazo. Abaturage hari n’abatazi ko abakuru b’ibihugu bari buhurire iwabo. Hari amakuru ahwihwiswa ko Perezida Kagame na Kabila baganirira muri Serena Hoteli ya Rubavu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved