Kwamamaza

Perezida Kabila yijeje u Rwanda guhashya FDLR kugeza irimbutse

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 15:29' na Cyprien


Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila yijeje uw’u Rwanda, Paul Kagame ko igihugu cye kitazahwema kugaba ibitero byo guhashya umutwe wa FDLR, mu gihe cyose uzaba ukibarizwa ku butaka bwacyo.

Perezida Kabila yabigarutseho nyuma y’ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame byabaye ejo kuwa Gatanu mu Karere ka Rubavu, bikibanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ikibazo cy’umutekano by’umwihariko icy’umutwe wa FDLR urwanira mu Burasirazuba bwa RDC.

FDLR ni umutwe ugizwe n’abarwanyi bashinjwa ko basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahungira muri RDC.U Rwanda ruwushinja guhora ushakisha uko waruhungabanyiriza umutekano no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.

Perezida Kabila yijeje u Rwanda ko mu gihe cyose uwo mutwe ugihari batazahwema kuwugabaho ibitero.

Yagize ati“FDLR ni ikibazo kidatangiye uyu munsi. Aho tuvugira aha, hari ibitero bya gisirikare bimaze imyaka ibiri, itatu, ntitwatanze igihe ntarengwa ibyo bitero bizarangirira kuko dutekereza ko bizarangira bitewe nuko n’ikibazo cyarangiye. Mu by’ukuri bishatse kuvuga ko mu gihe hakiriho FDLR tutazahagarika ibitero bya gisirikare.”

Yashimangiye ko ibitero bya gisirikare byo guhashya FDLR bikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’igice cya Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ikibazo si ukumenya ibyo duteganya gukora ahubwo ikiruta ni ibyo dukora. Ni ibitero bya gisirikare bikomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birumvikana no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”

Abarwanyi ba FDLR banashinjwa ibikorwa bibi birimo ubujura, gufata ku ngufu abagore, gusahura, gusoresha n’ibindi bakorera abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko muri uyu mwaka abo barwanyi bagabye ibitero bibiri byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi uhana imbibi na RDC.

Si ubwa mbere RDC igaragariza u Rwanda ubushake bwo guhashya FDLR, kuko ingabo zayo ziherutse gufatanya n’iz’Umuryango w’Abibumbye, Monusco, ariko ntizibashe kuwurandura nkuko zari zabyiyemeje.

Perezida Kagame yakira mugenzi we Joseph Kabila i Rubavu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved