Perezida Issoufou yashimye inkunga y’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Sahel

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, uyobora Umutwe w’Ingabo zihuriweho n’ibihugu bitanu, G5 Sahel, yashimye inkunga y’u Rwanda yo gushyigikira ibikorwa by’izi ngabo.

Sahel ni agace kari hagati y’Ubutayu bwa Sahara (mu Majyaruguru) ya Sudan, gakora ku Nyanja ya Atlantica n’Itukura.

Ibibazo by’umutekano muke biharangwa byasembuwe n’imvururu zo muri Libya mu 2011, muri Mali mu 2012 n’intagondwa za Boko Haram zibasiye Nigeria.

Kuva mu 2014, Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad byashyizeho Umutwe w’Ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano muri Sahel wiswe ‘G5 Sahel’.

Muri Werurwe 2018, u Rwanda rwatanze miliyoni imwe y’amadolari, arenga miliyoni 860 Frw yo gushyigikira igaruka ry’agahenge muri aka gace.

Inkunga y’u Rwanda byatangajwe ko yahise itangwa ndetse rwemeye no kongera ubundi bufasha butari amafaranga.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yashimye inkunga y’u Rwanda n’iy’Ikigega cy’Ubukungu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba (UEMOA) mu kugarura umutekano muri Sahel.

Ati ‘‘Inkunga yarwo (u Rwanda) ya miliyoni imwe y’amadolari n’iya UEMOA y’amayero 762 000, igaragaza agaciro k’amahoro muri Sahel mu gukungahara k’umugabane.’’

‘‘Turizera ko urugero batanze ruzigisha ibindi bigo byo muri Afurika gushyigikira imbaraga dufite.’’

Ingabo zibumbiye mu Mutwe wa G5S zimaze kurema ingamba esheshatu, bigaragaza intambwe umaze gutera mu kugarura amahoro muri Sahel.

Intego yawo y’ibanze ni ukurinda abasivili no guhana ubunararibonye binyuze mu guhugurana.

Umushinga wo gushyigikira G5S iri mu by’ingenzi bizibandwaho mu nama y’abafatanyabikorwa iteganyijwe kubera i Nouakchott ku wa 6 Ukuboza 2018, yateguwe n’Ubunyamabanga Buhoraho bwa G5 Sahel.

Mu cyiciro cya mbere cy’imishinga 40 iteganyijwe mu 2019-2021 yashowemo miliyari € 1.9, izigera kuri €400 zashyizwe mu kubungabunga umutekano.

G5S yari ifite intego ko hagati ya Werurwe na Mata 2018, izaba ifite abagabo 5000 muri batayo zirindwi, zirimo ebyiri zo muri Mali na Niger; Chad, Burkina Faso na Mauritania bikagira imwe. Ikigo kigenzura iyi mirimo kiri mu Mujyi wa Sévaré.

Muri Werurwe Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutanze inkunga yo gushyigikira umutwe wa G5 Sahel mu nama yamuhuje na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou n'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza