Perezida Hage Geingob wa Namibia yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Perezida Geingob na madamu Geingos basuye urwo rwibutso kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2019.

Bamaze gushyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi 250 ishyinguye muri urwo rwibutso, batemberejwe mu bindi bice bigize urwibutso basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gusura urwibutso, Perezida Geingob yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, asaba abatuye isi kwigira ku byabaye mu Rwanda kugira ngo bitazagira ahandi biba, anasaba ko uburyo u Rwanda rwiyomoye ibikomere bikwiriye kubera isomo buri wese mu kubaka ejo hazaza heza hazira Jenoside n’ivanguramoko.

Perezida Geingob n’umufasha we bageze mu Rwanda kuwa Gatatu w’iki cyumweru aho bari baje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora.

Ubwo Perezida Geingob n'umufasha we bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Geingob yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Madamu Geingos yababajwe n'amateka yasobanuriwe yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Aha bitegerezaga amwe mu mafoto y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu rwibutso
Perezida Geingob n'umufasha we basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Geingob yanditse mu gitabo cy'abashyitsi asaba isi kwigira ku byabaye mu Rwanda ntibizasubire
Perezida Geingob yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo ari isomo kuri buri wese

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza