PDC yishimiye ko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi

Yanditswe na
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda, PDC, nka rimwe mu asanganywe ubufatanye mu bikorwa bya Politiki n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ryatangaje ko ryanejejwe no kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barongeye kugirira icyizere Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakamuha kongera kuyobora uyu muryango.

Umuyobozi wa PDC, Agnes Mukabaranga, yavuze ko bishimira imyaka 30 FPR Inkotanyi imaze ibayeho, bakanezezwa kandi no kuba abanyamuryango ba FPR baratoye Paul Kagame nka Chairman mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Muri Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuva ku wa 14 kugera ku wa 16 Ukuboza i Rusororo, Paul Kagame wari usanzwe ari Chairman yatowe n’abanyamuryango 2340 mu gihe abanyamuryango batora bari 2342, bisobanuye ko yagize 99.9%, amajwi abiri aba imfabusa.

Mukabaranga avuga ko Perezida Kagame n’abandi bafatanyije mu kuyobora umuryango wa FPR Inkotanyi, bazakomeza umurava mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Twanejejwe kandi no kuba Paul Kagame ari we ukomeje kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi. Tunejejwe kandi n’itsinda yahawe ngo rimwungirize kuko ni abantu tubonamo ubushobozi. Nta gushidikanya ko kubera ubuyobozi bwe bwiza; bazakomeza umurava mu rugamba rw’iterambere igihugu cyacu cyiyemeje. Turababonamo kandi impinduka nziza mu mibereho y’abaturage no gukomeza ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki."

Muri aya matora y’abagize komite nyobozi ya Kongere ya FPR Inkotanyi, Ku mwanya wa Visi Chairman abatora bari 2342 muri bo abatoye neza ni 2292 mu gihe imfabusa zabaye 19 n’abifashe 31. Bazivamo Christophe wari umukandida rukumbi yabonye amajwi 2292 ku bantu 2342 bingana na 97.8%.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, abatoye bari 2285 imfabusa zabaye 15, abifashe baba 42. Ngarambe François wari umukandida rukumbi yagize 97.5% bingana n’abanyamuryango 2281 mu bantu batoye bangana na 2342.

Mukabaramba yakomeje avuga ko kuba abayobozi b’umuryango wa FPR Inkotanyi bakomeje kugirira icyizere Paul Kagame binashimangira kandi amahitamo y’abanyarwanda barimo n’abayoboke ba PDC ayoboye bihitiyemo ko akomeza kubayobora mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka.

Ishyaka PDC ryavutse mu 1990 ryatanze Nayinzira Jean Nepomuscène nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2003 aratsindwa. Mu 2010 ndetse no mu matora aherutse ya 2017 ni rimwe mu mashyaka yafatanije n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kwamamaza Paul Kagame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza