PDC yashimye ingabo za FPR Inkotanyi zitangiye urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashimye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuva kuri uyu wa 7 Mata 2018, u Rwanda n’amahanga biri kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu bikorwa bizamara iminsi ijana.

Mu butumwa bukubiye mu itangazo Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ryatanze muri iki cyumweru cy’icyunamo ndetse n’amezi atatu yo kwibuka ryafashe mu mugongo imiryango yabuze ababo mu bihe nk’ibi mu 1994.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa PDC, Maître Mukabaranga Agnès rigira riti “Muri iki gihe Abanyarwanda twese n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryongeye kwihanganisha Abanyarwanda bose babuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

PDC kandi yashimye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora Abanyarwanda bari mu kaga.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 nibwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zasoje urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rwaratangiye mu 1990 ndetse zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Muri iri tangazo PDC yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukomeza kunga ubumwe no gushimangira ubuvandimwe, mu kurushaho kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishyaka rya PDC ryavuze ko kwibuka bigomba kujyana no kuzirikana amateka y’igihugu no kurwanya buri cyose n’uwo ari we wese wayagisubizamo.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti “Twibuke twiyubaka”

Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Maître Mukabaranga Agnès yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza