Pasiteri Rutayisire yakomoje ku bapasiteri batererana abarokotse Jenoside bahungabanye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Mata 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko hari abakirisitu bajya bagira ikibazo cy’ihungabana bajya kureba abashumba b’amatorero yabo, bakababwira ko guhungabana ari iby’abantu batazi Imana.

Umushumba w’Itorero Anglican muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko hari abapasiteri batazi guhumuriza uwahungabanye kubera icyo yise ubumenyi buke, ahubwo ngo bakababwira ko guhungabana ari iby’abatazi Imana, ufite icyo kibazo bakamusaba gusenga no kuzura umwuka wera.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na City Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uko twafata abahungabanye n’uruhare rw’ijambo ry’Imana mu guhumuriza abahungabanye.”

Yagize ati “Hari ikosa twebwe abapasiteri tujya dukora, umuntu araza yahungabanye bati ‘ibyo ni iby’abantu batazi Imana, turagusengera wuzure umwuka’. Ntabwo kuzura umwuka bibuza umuntu guhungabana, n’umuntu wuzuye umwuka arahungabana.”

Yarakomeje ati “Akenshi rero niryo kosa twe dukora, mu bintu by’amadini twumva ko ibintu byose bikizwa n’amasengesho, kurambikaho ibiganza, kuzura umwuka.”

Yakomeje avuga ko umuntu wahungabanye ikintu cya mbere aba akeneye ko abapasiteri bamukorera ari ukumutega amatwi.

Ati “Icya kabiri aba akeneye ni ukumugaruramo ibyiringiro kuko afite impamvu yo kubaho. Kuko akenshi umuntu aba yatakaje impamvu yo kubaho, uwo nguwo ikibazo aba afite ni ukuvuga ngo narokokeye iki ? Nasigariye iki ko ntacyo maze. Uba ugomba rero kumuhumuriza ukamwereka ko ari uw’agaciro. Ikosa abanyamadini bakora ni uko ibintu byose babivunjamo amadayimoni, noneho ugasanga bagiye kumusengera.

Dr Iyamuremye Jean Damascène, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima mu gashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, yavuze ko umuntu wahungabanye aba akeneye umuntu umutega amatwi.

Yagize ati “Hari n’ibyo nigeze kubona mu Bibare ‘mu karere ka Gasabo’ abantu bafata abantu bakabajyana mu rusengero bagasengera, bakabakubita mu mutwe bati ‘toka satani toka satani’.”

Dr. Iyamuremye yashimangiye ko umuntu wahungabanye aba agomba kwitabwaho, abantu bakamuba hafi bakamutega amatwi kandi bakamuhumuriza ku buryo yumva aruhutse.

Umushumba w’Itorero Anglican muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza