Pasiteri Rick Warren yihanganishije umuryango wa Senateri Kagoyire witabye Imana (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bo mu nzego za Leta, abanyamadini n’abikorera bo mu Rwanda bunamiye Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana ku wa 8 Nyakanga 2019 aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Urupfu rwa Senateri Bishagara rwatangajwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, mu itangazo yasohoye mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.

Umuhango wo gusengera no kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri, ahateraniye abagera ku 2000 bitabiriye amahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, washinzwe na Pasiteri Rick Warren.

Aya mahugurwa yibanda ku miyoborere n’indangagaciro zikwiye abayobozi ba leta, abanyamadini n’abikorera mu kazi kabo.

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren, mu ijambo rye yasabye abitabiriye amahugurwa gufata umwanya wo kwibuka.

Yagize ati “Ndashaka ko dusengera umuryango mugari wa Thérèse kugira ngo Imana iwukomeze.’’

Uyu mukozi w’Imana yahise atangira isengesho agira ati “Iyo tubuze umubyeyi wacu, imitima yacu irababara. Tugushimiye ubugingo bwa Senateri Thérèse. Tugushimiye umusanzu we mu kubaka igihugu. Uyu munsi tumuguhaye mu maboko yawe. Turakwingize ngo uhoze kandi ube hafi umuryango we, umukunda. Ndasaba abasenateri bari hano uyu munsi kwihangana. Ubahe kugwiza urukundo rwawe kandi ubongere imbaraga. Tuzi neza ko tutazabaho ubuziraherezo ariko birababaza iyo tubuze uwo dukunda. Dusengeye inshuti, umuryango n’igihugu ku bwo kubura umuyobozi ukomeye. Mana udukomeze twese. Amina.’’

Amateka avunaguye ya Senateri Bishagara

Bishagara yavutse ku wa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubugetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Kuva mu Ukwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Abayobozi bo mu nzego za Leta, abanyamadini n’abikorera bo mu Rwanda bitabiriye aya mahugurwa ku miyoborere n’indangagaciro
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi (ibumoso) aganira n'umwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Steven Ruzibiza aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, ni umwe mu bitabiriye
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, akurikiye ikiganiro
Pasiteri Rick Warren ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye ku Isi
Minisitiri w'Ingabo, Albert Murasira, nawe yitabiriye aya mahugurwa
Visi Perezida wa Sena, Jeanne D'Arc Gakuba, nawe yitabiriye iki gikorwa cyatangijwe no kwibuka umusenateri mugenzi we witabye Imana
Umuyobozi wa PEACE PLAN Rwanda, Mary Kamanzi, ni we wayoboye iki gikorwa
Musenyeri Laurent Mbanda, aganira na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation yahuje urugwiro n'Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle
Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirahabimana Solina, bakurikiye ijambo ry'ikaze
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène ari kumwe n’Umuyobozi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, mu bitabiriye aya mahugurwa
Musenyeri Mbanda Laurent ni we wahaye ikaze Pasiteri Rick Warren
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, Dr. Nsanzabaganwa Monique, mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama
Aya mahugurwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego zose zirimo iza leta, izigenga n'abanyamadini
Mu gutangira ijambo rye, Pasiteri Rick Warren yazamuye pasiporo ye ati "Nitwa Rick Warren. Ndi mu rugo.''
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, Dr. Nsanzabaganwa Monique n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, na we ari mu bayobozi bakomeye bitabiriye
Pasiteri Rick Warren yasabiye Senateri Kagoyire kugira iruhuko ridashira
Pasiteri Rick Warren yatanze ikiganiro ari gusemurirwa na Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine uyobora Paruwase ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukabaramba Alvera aganira na Kay Warren
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amahoteli, restaurant na Bar mu Rwanda akaba n'Umuyobozi wa Greenwich Hotel Ltd, Rugera Jeannette, ari mu bikorera bitabiriye aya mahugurwa
Kay Warren w'imyaka 65 ni umwanditsi w'ibitabo, ni we wafatanyije na Pasiteri Rick Warren gutangiza Saddleback Church
Amasomo yatangiwe mu mahugurwa ni ingenzi cyane ku buryo abenshi bari kwandika ingingo z'ingenzi bazubakiraho mu kazi kabo
Aya mahugurwa ahurije hamwe abagera ku 2000 barimo abikorera, abayobozi mu nzego za Leta n'abanyamadini bateraniye muri Kigali Convention Centre

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza