Pasiteri Ntavuka agiye gushinga ishuri mpuzamahanga rya tewolojiya mu Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Osée Ntavuka, Umunyarwanda uba mu Bwongereza agiye gushinga ishuri ryigisha tewolojiya mu Rwanda.

Iri shuri rizagira icyicaro i Karama mu Karere ka Nyarugenge aho Pasiteri Ntavuka asanzwe afite itorero ryitwa Rwanda Legacy of Hope.

Uyu mushinga yawuhishuye kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itandatu ku bijyanye n’imiyoborere y’amatorero, yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero barenga 100.

Pasiteri Ntavuka avuga ko impano z’Imana zibaho ariko ari byiza ko umuntu ajya mu ishuri kugira ngo amenye uko ayobora abantu.

Ati “Dufite ishuri rya tewolojiya mpagarariye hariya mu Burayi turashaka ko mu minsi iri imbere rizaba rifite ishami mu Rwanda, ariko kwigisha abapasiteri byo twabitangiye uyu munsi kandi ntibizahagarara.’’

Yakomeje agira ati "Kuzana ishuri rya tewolojiya mu Rwanda ni ibintu tutize nonaha, ni gahunda twari dusanzwe dufite ariko ubu bihuye nuko Leta yabisabye, benshi mu bapasiteri barabikeneye kuruta uko bari babikeneye mbere’’.

Pasiteri Gakamuye Innocent, uyobora Itorero Hope in Jesus, yavuze ko iri shuri niritangira gukorera mu Rwanda bizagira ingaruka nziza no ku bayoboke b’amadini.

Ati “Abakirisitu bazajya batahana inyigisho nzima kuko bazaba bigishwa n’abantu bize. Burya kuvuga ubutumwa si umuhamagaro cyangwa iyerekwa gusa, iyo wize hari ikindi kiyongeraho’’.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo abadepite batoye itegeko rishya rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere, aho abayobora amatorero n’amadini bazajya basabwa impamyabumenyi mu masomo ya Tewolojiya.

Itorero Rwanda Legacy of Hope ryashinzwe na Pasiteri Ntavuka, ryabonye ibyagombwa byo gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, ariko ngo ntiryahise rishyira imbaraga mu ivugabutumwa, ahubwo bashyize imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye.

Mu myaka isaga itanu, Pasiteri Ntavuka, warishinze, amaze kuzana inzobere z’abaganga babaga indwara zitandukanye ku buntu. Abarwayi barenga 1000 bamaze kuvurwa.

Aba baganga bakaba baza bazanye imiti n’ibikoresho basigira ibitaro baba bavuriyemo. Buri mwaka kandi atanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye bari hagati ya 200 na 300.

Mu burezi azana inzobere zo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, akaba amaze no gutanga mudasobwa zisaga 500 mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Pasiteri Ntavuka agiye gushinga ishuri rya tewolojiya mu Rwanda
Pasiteri Gakamuye Innocent, uyobora Itorero Hope in Jesus, yavuze ko iri shuri niritangira gukorera mu Rwanda bizagira ingaruka nziza no ku bayoboke b’amadini.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza