Pan African Movement yatangije ibikorwa byayo mu ishuri rya Nyamata High School (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Kamena 2019 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda), ukomeje ibikorwa byo gushyiraho amatsinda awuhagarariye mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza.

Kuri uyu wa Gatatu uyu muryango watangije ibikorwa byawo mu ishuri ryisumbuye rya Nyamata High School, riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Igikorwa cyari cyitabiriwe kandi n’abaturutse mu bigo by’amashuri bitandatu muri aka Karere bari bitabiriye ibiganiro byatanzwe na Komiseri Ushinzwe Urubyiruko muri PAM- Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, mbere y’uko ayobora umuhango wo gutora abayobozi ba PAM Rwanda muri iri shuri.

Shyaka watanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika, yabwiye aba banyeshuri ko aribo bazashyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo 2063.

Yavuze ko ukwigira kwa Afurika kuzagerwaho n’urubyiruko ari nayo mpamvu rukwiye kubitozwa hakiri kare.

Yagize ati “Ubwigenge bwa Afurika turi kuvuga, iterambere, umutekano bizakorwa n’abangaba, impamvu rero tubabaha ibiganiro nk’ibi ni ukugira ngo batangire kubyitozwa hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko uruhare bafite ari ukugeza Pan African Movement mu mashuri, mu Mirenge no mu Midugudu by’umwihariko urubyiruko rukitabwaho.

Ati Nibo bacuruzi b’ejo hazaza, niba Mushikiwabo uyoboye Francophonie, igihe kimwe yari umunyeshuri nk’aba, ubwo rero abana b’abanyeshuri bakwiye kwigishwa umuco wo gukunda Afurika gukunda igihugu cyabo bakiri bato”.

Shyaka kandi yanatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Umuryango PAM Rwanda muri Nyamata High School, hanatorwa abayobozi bagizwe na Komite Nyobozi y’abantu batatu ndetse n’abakomiseri barindwi.

Mu batowe harimo Mwebaze Samuel, watowe nka Perezida wa PAM Rwanda muri iri shuri, Ndahiriwe Grace watorewe kuba Umukanguramba na Muhongerwa Sarah watorewe kuba Umunyamabanga wa PAM Rwanda muri Nyamata High School.

Aba banyeshuri babwiye IGIHE ko biteguye gukangurira bagenzi babo umuco wo gukunda igihugu barangwa n’imiyitwarire ibaganisha ku kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Umuyobozi wa Nyamata High School, Byaruhanga Wilson yashimye PAM Rwanda yatekereje kuzana umuco wo gukundisha abanyeshuri umugabane n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Nkatwe hano twari dusanzwe tugira umwanya wo kuganiriza abanyeshuri kuri gahunda zijyanye n’uburere n’ibindi bintu bitandukanye ariko birashimishije cyane kuba baganirijwe ku gukunda umugabane wabo n’igihugu muri rusange bakongera kwibutswa ko aribo bayobozi bacyo b’ejo hazaza.”

Umuryango Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, watangijwe muri Kanama 2015, aho kuri ubu ukomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu hirya no hino mu gihugu hagamijwe gukundisha abaturage igihugu cyabo.

Gahunda y’imyaka itatu ya PAM Rwanda, 2018/2021, ikubiyemo ibikorwa bigamije gushishikariza abaturage gukoresha ibikomoka iwabo, guharanira umutekano rusange mu bantu, kuzamura umuco wo gukorera hamwe no guharanira umutekano wa Afurika.

Abanyeshuri bo muri Nyamata High School basabwe gukorana umurava kugira ngo bazubake umugabane wabo n'igihugu muri rusange
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye kuri Pan African Movement
Komiseri Ushinzwe Urubyiruko muri PAM- Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya niwe watangije uyu muryango muri Nyamata High School
Komiseri w'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu muri PAM Rwanda na Mwebaze watorewe kuba Perezida wa PAM Rwanda muri Nyamata High School
Muhongerwa Sarah watorewe kuba Umunyamabanga wa PAM Rwanda muri Nyamata High School
Mwebaze Samuel, watowe nka Perezida wa PAM Rwanda muri Nyamata High School
Nyamata High School yabaye rimwe mu mashuri amaze gutangizwamo ibikorwa bya PAM Rwanda
Shyaka ashimira abatorewe guhagararira PAM Rwanda muri Nyamata High School
Shyaka yasabye abanyeshuri kurangwa n'umutima wo gukunda iby'iwabo muri Afurika
Umuyobozi wa Nyamata High School (hagati) yashimye PAM Rwanda yatekereje gukangurira abakiri bato gukunda igihugu cyabo
Abatorewe guhagararira PAM Rwanda muri Nyamata High School

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza