00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyahinda yagonzwe n’ikamyo yitaba Imana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Kanama 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, yishwe n’impanuka y’imodoka kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021.

Iyo mpanuka yabereye mu Kagari Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aho yari mu modoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yagwiriwe n’ikamyo yavaga i Kibeho yerekeza i Ndago. Padiri Buhanga yahise yitaba Imana naho uwo bari kumwe arakomereka cyane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kubisikana nabi kw’imodoka.

Ati “Impanuka bishoboke ko yatewe no kubisikana nabi n’uwari utwaye ikamyo.”

Umurambo wa Padiri Buhanga wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Munini; ni nabyo biri kuvurirwamo uwo bari kumwe mu modoka wakomeretse.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo we ntacyo yabaye ariko yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 111 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Mu gihe cyaramuka kimuhamye yahanishwa igihano kitari munsi y’amezi atandatu y’igifungo ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa se amande atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

SP Kanamugire yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika kandi bakirinda umuvuduko ukabije.

Itangazo ryashyizwe ahagaraga na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe, yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mupadiri.

Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare n’Abapadiri b’iyo diyoseze hamwe n’abo mu muryango wa Padiri Jean Claude Buhanga, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021 azize impanuka.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko itariki yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, yishwe n’impanuka y’imodoka kuri uyu wa Kane
Imodoka Padiri Buhanga yarimo ni uko yabaye
Ikamyo yagonganye n'imodoka yari itwaye Padiri Buhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .