Padiri cyangwa pasiteri ubuza abantu kuboneza urubyaro ajye ahabwa abana abarere- Nyirasafari

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 03:20
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, asanga abanyamadini bakwiye kumva ko ari ngombwa gufatanya na leta muri gahunda yo kuringaniza urubyaro hirindwa ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage mu Mutwe wa Sena, mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma ku birebana na gahunda zo kuboneza urubyaro.

Muri Kanama 2016 ni bwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere burimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Impamvu iki cyemezo cyafashwe, ngo ni uko ku bigo nderabuzima hari aho abaturage bavugaga ko iriya miti ibagiraho izindi ngaruka aho kubafasha, aho ngo yasanze uburyo bwa kamere burimo urunigi, kwigisha abagore uko bamenya igihe cyabo cyo gusama no konsa igihe kirekire bwakwifashishwa mu kuboneza urubyaro.

Ingingo ivuga ku kuba Kiliziya Gatolika mu Rwanda idakozwa ibyo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu yagarutsweho, aho hari abagaragaje ko icyemezo yafashe kidakwiye.

Ku ruhande rwa Minisitiri Nyirasafari yasobanuye ko amadini akwiye kumva ko kuboneza urubyaro biri mu nyungu z’igihugu, aho ngo kutabibona gutyo bitaba ari ukubaka igihugu.

Yagize ati “Umuntu ubuza umuntu kuboneza urubyaro ari padiri, ari pasiteri bajye babyara bamushyire abana abarere. Abe ari we ubarera nibabura amashuri babajyane ku rusengero abarere. Bagomba kubyumva tugafatanya kuko ntabwo twakomeza gutya ngo twumve ko dukorera igihugu cyacu.”

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko Guverinoma ifite ingufu ku buryo hari igishobora gukorwa ku buryo Kiliziya Gatolika yahindura imyumvire.

Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kwirinda ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bisaba ko nibura uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu bukoreshwa ku kigero cya 70% na ho ubwa kamere ikomeyeho bugakoreshwa ku kigero cya 2%.

Yagize ati “Ni abafatanyabikorwa tugomba kwibandaho, na Kiliziya Gatolika tukabibandaho, bagahindura imyumvire, guhindura imyumvire ntabwo nzi ko tuzabavana ku ngengabitekerezo yabo kuko Kiliziya Gtolika igira ingengabitekerezo igenderaho.”

Yunzemo ati “Ariko njyewe ikibazo ngira, ni uko wagira ngo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda cyangwa izifite imyumvire imwe na yo bafite ingengabitekerezo itandukanye na za Kiliziya z’aho zaturutse, ni byo nkunda kuvuga kuko aya madini yose ntabwo yavukiye mu Rwanda, usanga rero aho aya madini yose yavukiye nta ntambara ikiba hagati ya Leta n’aya madini mu bintu bijyanye no kuboneza urubyaro ndetse n’ubuzima bw’imyororokere. Nkumva rero harimo akazi kenshi gasaba ko abahagarariye Guverinoma kuko bo bafite izo ngufu [twebwe abahagarariye abaturage dufite kuganira na bo tukongera tukabiganira], kugira ngo babumvishe iriya mibare navuze, babumvishe icyo amategeko avuga […]

Guverinoma irakora iki?

Minisitiri Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakwiye kumva ibibabereye, aho ngo bigisha abaturage ngo babyare abo bashoboye kurera biba bireba Abanyarwanda muri rusange harimo n’abayoboke ba kiliziya Gatolika.

Avuga ku kuganira na kiliziya yagize ati “Ibiganiro byo mu gihe twabona wenda ari ikintu gihangayikishije cyane byabaho kandi n’ubundi ibiganiro birahaba kandi amavuriro ya kiliziya Gatolika si yo yonyine ahari, aya leta arahari , ayigenga arahari, nutajya ku ivuriro rya Kiliziya Gatolika hari andi mavuriro kandi izo serivisi zirahari.”

Kugeza ubu impuzandengo y’abana bavuka ku mugore umwe bangana na 4.2 aho intego ari 2,3%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 Abanyarwanda bazaba bari hagati ya miliyoni 22.1 na 24.5 mu gihe nta gikozwe bazaba barenga miliyoni 24.5, ubu bakabakaba miliyoni 12.

Umubare munini w’Abanyarwanda ni abantu bagaburirwa, aho abasaga 82% badafite ingufu zo gukora biganjemo abageze mu zabukuru, abana ndetse n’abarwayi. Abari munsi y’imyaka 15 bonyine bakaba bihariye 39% bavuye kuri 40.1% mu mwaka wa 2015.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance yasabye ko abanyamadini bakwiye gufatanya na leta muri gahunda yo kuboneza urubyaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza