00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC yibajije ku bukode bw’ibigo bya leta birimo icyo RHA yishyuriye miliyoni 117 Frw ku kwezi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire “Rwanda Housing Authority”, cyahaswe ibibazo ku makosa yabayeho mu micungire y’umutungo wa leta, aho iki kigo cyakodeshereje ibigo bya leta ubuso budakenewe n’icyishyurirwaga miliyoni 117 Frw buri kwezi.

Ibi bigo birimo igishinzwe umutungo kamere w’amazi ahakodeshejwe ubuso budakenewe mu gihe cy’amezi atandatu.

PAC yavuze ko hakodeshejwe metero kare 1576 zari zifite ibice bidakorerwamo, bisabwe n’urwego rwakodesherejwe nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

Nta nyandiko igaragaza ko habanje kubaho isesengura niba ubwo buso bwari bukenewe.

Ikindi ni uko Urukiko rw’Ikirenga rwakodesherejwe inzu yo gukoreramo yishyurwaga 117 261 000 Frw buri kwezi.

Iki cyemezo cyafashwe nta ruhare akanama gashinzwe gutanga amasoko kabigizemo habe n’urw’Umujyanama mu by’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Felix Nshimyumuremyi, avuga ku bw’ubukode bw’ubuso budakenewe, yasobanuye ko iyi nzu yishyuwe Ikigo cy’Amazi (Rwanda Water Board) kigifatanye n’Ikigo cy’Amashyamba (Forest Authority). Ibi bigo byaje gutandukana muri Mutarama 2020.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba cyimukiye mu Ngororero, igishinzwe umutungo kamere w’amazi gisigara i Kigali.

Kuva muri Mutarama 2020 kugeza muri Kamena 2020, ubukode bwagombaga gukorerwamo ibigo bibiri bwakomeje kwishyurwa kandi bukorerwamo na kimwe.

Nshimyumuremyi yagize ati “Habayeho uburangare bwo kudakurikirana. Hashobora kuba hari harimo inyungu z’abantu ku giti cyabo kuko n’ikibazo kiri mu rukiko. Nyuma twegereye nyir’inzu tugirana amasezerano ajyanye n’ikigo cyari gisigaye.”

Ku bijyanye n’ubukode bw’Urukiko rw’Ikirenga, Nshimyumuremyi, uvuga ko ari mushya muri RHA ari ikosa ryabyeho. Ati “Ni byo koko byarabaye, ni ikosa ryabaye ariko kugeza ubu byarakosowe.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RHA wari ushinzwe ‘Corporate Services’ icyo gihe yavuze ko amakosa yakozwe n’Umuyobozi Mukuru, kugeza ubu utakiri muri iki kigo.

Ati “Mu mikoranire yacu hari harimo ikibazo, nta burenganzira nari mfite bwo kureba mu ikoranabuhanga rikorerwamo ibijyanye n’amasoko ku buryo namenya ibiri kuba ngo mbe nabasha kumugira inama.”

Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline, yagaragaje ko iki kibazo RHA yakigize gito kuko bitumvikana ukuntu umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya tekiniki atamenya ibibera mu masoko kuko ibijyanye no kwishyura byamurebaga agaragaza impungenge z’uko yicaraga mu kazi atarimo kugakora.

Abakozi bake batumye RHA itabasha kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Mu yandi makosa RHA yasabwe kwisobanuraho harimo ko mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iri ku kigero cya 35%.

Umuyobozi Mukuru yavuze ko habayemo urusobe rw’ibintu bitandukanye harimo abakozi bake.

Imbonerahamwe y’abakozi bateganyijwe muri iki kigo ngo ntiyari yuzuye ndetse nta buryo buhamye bwo gukoresha bake bari bahari.

Ati “Ku bakozi bari bateganyijwe bagera kuri 97, abakoraga bari 43. Inshingano ntizashoboraga kubahirizwa, bake bari bahari nta buryo buhamye bwo kubabyaza umusaruro.”

Depite Bakundufite Christine yabajije uburyo habuze abakozi bashyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Depite Murara yagize ati “Umuyobozi yatinyuka ate kuvuga ko atashoboye gukurikirana abakozi; ni igisebo.”

Uyu muyobozi yasubije ko ari mushya mu kigo ariko ko cyabayemo ibibazo byanatumye kuri ubu hari abari abayobozi bari mu nkiko. Ibi ngo byanateye ubwoba abakozi bamwe bari basigaye batinya gufata inshingano, bituma inama z’Umugenzuzi w’Imari zidashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Felix Nshimyumuremyi, Umuyobozi Wungirije, Nsanzineza Noel n'Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Felix Nshimyumuremyi, akurikiye uwatanga ibitekerezo ku byabazwaga
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline (uburyo) yavuze ko RHA idakwiye gufata ibibazo yabazwaga nk'ibyoroshye
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie yavuze ko bazakomeza gufatanya na RHA gukosora amakosa yabonetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .