00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC yahase ibibazo RPPA ku masoko ya miliyari 31 Frw yatanzwe mu buryo butemewe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, PAC, yahase ibibazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amasoko ya Leta (RPPA) ku migendekere mibi y’uburyo bwo kuyatanga hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka “E-procurement”.

Ni mu gikorwa PAC irimo cyo kwaka ibisobanuro inzego n’ibigo bya Leta ku micungire mibi y’imari yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Ubusesenguzi bwa PAC kuri iyo raporo bwerekanye ko imikorere ya “E-procurement” idahwitse ku buryo hagaragaramo ibyuho byateza igihombo Leta na ba rwiyemezamirimo.

Nta buryo ifite bwo kugarura amakuru (recovery) mu gihe yaba igize ibibazo cyangwa ngo igire ahandi iyabika (backup) ku buryo akenewe bayahashakira.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho koko ariko ko ari cyo gihe cyo kubishakira ibisubizo cyane ko umushinga nyir’izina wo kubwubaka umaze gukomera.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yabwiye PAC ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru yakozwe mu gihe hari hatangiye gushakwa uko “recovery” yashyirwamo, naho “backup” hakaba hakoreshwa iya RPPA.

Yakomeje ati “Ariko nyuma yaho hari amabwiriza RISA yasohoye yajyanaga no gukora ibyo n’andi mabwiriza abishingiyeho. Kugeza ubu rero tubigeze kure, navuga ko tugeze kuri 90% tubishyira mu bikorwa, twizera ko biterenze mu Ukwakira [2021] tuzaba tubifite.”

Amasoko 13 ya miliyari 31 Frw yatangiwe kuri “E-procurement” mu buryo butemewe

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko imikorere idahwitse y’ubwo buryo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga yatumye hatangwa 13 afite agaciro karenga 31.055.000.000 Fw mu buryo butemewe.

PAC yavuze ko icyo cyuho cyatumye abakoresheje uburyo buboneye batabona amasoko ahubwo abakoresheje ubutaboneye akaba ari bo bayahabwa.

Yanagaragaje ko muri “E-Procurement” hatinze kugaragazwa amakuru y’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta, aho hari ba rwiyemezamirimo bane “bakingiwe ikibaba” bakayahabwa kandi batari ku rutonde rw’abemerewe kuyahabwa.

Ibyo byatumye Abadepite bavuga ko batewe impungenge n’uko haba hari n’ibindi bibazo byabayeho mbere Raporo itagaragaje dore ko nubwo “E-procurement” iri kwitwa iya vuba yatangiye mu 2016-2017.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati “Ntabwo wavuga ngo ugiye gukora igerageza noneho ugeragereze ku kunyuranya n’itegeko. Mwagombye kuba mwarashyizeho ubwo buryo mwizeye neza ko bukora. Kuko niba butanga miliyari 31 Frw mu buryo bunyuranye n’amategeko ubwo urumva noneho icyizere abantu bazabugirira. Aho ntitugiye mu bibazo abayikoresha bagiye batugaragariza mu buryo burambuye.”

Uwingeneye yivugiye ubwe ko amasoko yose atanyuzwa kuri “E-Procurement”, abadepite baboneraho kumubaza bati “Niba hari amasoko atahanyuzwa kandi n’amakuru ya ba rwiyemezamirimo batemerewe guhatana ntahaboneke, murabona atari ikibazo?”

RPPA yagaragaje ko yatangiye kuzana impinduka hakosorwa ibitaragendaga neza muri ubwo buryo ndetse ibyinshi bikaba byarakosotse.

Hannington Namara yashimiye PAC na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku bwo kugaragaza ibyuho biri muri “E-procurement” asezeranya kubikemura mu maguru mashya.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .