00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC yagaragaje ibibazo by’urusobe muri Gahunda y’Igihugu yo guhanga Imirimo, NEP

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye muri Kamena 2020, igaragaza ko Gahunda y’Igihugu yo Guhanga Imirimo yarimo ibibazo byinshi byatumaga icyo yari igamije kitabasha kugerwaho mu gihe nta cyaba gikozwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2021, ni bwo inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iyi porogaramu zitabye PAC ngo zisobanure impamvu z’ibibazo muri iyi porogaramu n’umurongo wo kubikemura.

Mu bikomeye byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta harimo ko BDF yari ifite ubukererwe bwo gushyikiriza imirenge SACCO, amafaranga agenewe inguzanyo z’ibikoresho bifasha abakorera mu dukiriro.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2020, BDF yagejeje mu mirenge SACCO amafaranga arenga miliyari 1,4 arimo ay’inguzanyo n’impano bigenewe abagenerwabikorwa ba NEP.

Nyamara angana na 154.641.166 Frw yakererewe gutangwa mu gihe kiri hagati y’amezi abiri n’amezi 10.

Hari amafaranga angana na 210.112.619 Frw y’inguzanyo zatanzwe yakererewe kugaruzwa, ubukererwe bukaba bwari buri hagati y’iminsi 20 na 659.

Ikindi ni uko kuva NEP itangijwe mu 2014 kugeza muri Kamena 2020, iyi porogaramu yari imaze guhabwa 3.470.000.000 Frw agenewe gahunda y’ikodeshagurisha ry’ibikoresho by’abakorera mu dukiriro.

Kuri aya mafaranga agera kuri 1 758 730 340 Frw ari ku kigereranyo kingana na 51% ni yo yari amaze gukoreshwa, bikagira uruhare mu gutuma ibyo porogaramu ya NEP yari yitezweho bitagerwaho.

Iyi raporo yerekana ko hari izindi miliyoni 29 z’inguzanyo y’ubuhinzi yagombaga kugaruzwa ariko hagaruzwa gusa asaga miliyoni 11 angana na 40%.

Depite Murara Jean Damascène, umwe mu bagize PAC, yavuze ko abaturage bategura imishinga bakeneye amafaranga ngo biteze imbere n’igihugu muri rusange ariko iyo badahawe serivisi zitinda bibagiraho ingaruka.

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge kuri serivisi zitinda muri BDF avuga ko ikiri inyuma cyane ugereranyije n’aho u Rwanda rugeze mu kwihutisha serivisi.

Ku bijyanye no kudakoresha amafaranga yashyizwe muri NEP ku kigero gishimishije, Umuyobozi w’Ishami rishizwe Ibikorwa byihariye by’Iterambere ry’Umurimo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ngoboka François, yavuze ko byatewe n’uko gahunda y’ikodeshagurisha ry’ibikoresho mu dukiriro yatindaga kubera ko amasoko yari yemewe gukorwa na BDF gusa.

Ibi ngo byaje guhinduka, amakoperative akaba ari yo yishakira ibikoresho aho gutegereza ko BDF ari yo ijya mu by’amasoko, ubu ikoreshwa ry’ayo mafaranga rigeze ku gipimo cya 66%.

Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko gutinza serivisi byaterwaga n’uko ikoranabuhanga ryari ritaragira ingufu muri BDF byatumaga amadosiye y’abasaba inguzanyo ahererekanwa mu ntoki, bigatuma atinda mu nzira.

Serivisi za BDF hafi ya zose zari zikiri ku cyicaro gikuru, amashami yayo mu turere ntiyari afite ububasha bwo kwemeza inguzanyo zimwe na zimwe.

Buri serivisi ya BDF yabaga ifite ibisabwa kugira ngo umugenerwabikorwa ayihabwe kandi benshi batabisobanukiwe bigatuma hari dosiye zageraga i Kigali zigasubizwa ba nyirazo kubera ko hari ibibura mu bisabwa.

Kubera ingamba zafashwe n’amavugurura, Munyeshyaka yavuze ko hagabanyijwe igihe umugenerwabikorwa yamaraga atarabona serivisi ku buryo kuri ubu kiri hagati y’iminsi 14 na 30 ndeste hakaba harashyizweho ikoranabuhanga rituma umugenerwabikorwa ahabwa serivisi atavuye aho ari.

Amashami ya BDF mu turere ngo yahawe ububasha bwo gutanga serivisi zose, ku buryo dosiye zitarengeje miliyoni imwe bahita bazemeza ndetse umubare w’amafaranga uzazamuka ukagera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye no kugaruza inguzanyo, Munyeshyaka yasobanuye ko BDF yashyizemo imbaraga ku buryo mu gihe gito hamaze kugaruza arenga miliyoni 700 Frw angana n’ayagarujwe mu myaka umunani.

Ibikoresho byari byitezweho gufasha mu guhanga imirimo bimaze imyaka igera ku 10 bibitswe

Mu rwego rwo gufasha mu ihangwa ry’imirimo, Rwanda Polytechnic yagiranye amasezerano na New Kigali Designers afite agaciro ka miliyoni 209 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gukoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bantu 350 mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu masezerano byari bitegayijwe ko Rwanda Polytechnic izishyura miliyoni 146 asigaye agatangwa n’uwagombaga gutanga amahugurwa. Ikompanyi yafashije mu gutanga amahugurwa yagombaga guhita iha akazi abahuguwe bose ariko siko byagenze ahubwo muri Gicurasi 2019, abarangije amahugurwa barenga 319 ariko 117 ni bo bonyine bahawe akazi.

Igenzura ryakozwe nyuma ryagaragaje ko 159 ari bo bamaze guhabwa akazi na ho abarenga 160 nta kazi babonye.

Rwanda Polytechnic kandi yanenzwe kunanirwa gukoresha amahugurwa yaherewe miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, yagombaga gukoreshwa na za IPRCs.

Ikindi ni ukutagira ububiko bw’amakuru yerekeye amahugurwa muri IPRC Kigali ku buryo batazi umubare w’abantu bamaze guhugura kugeza ubu.

Na none PAC yasobanuye ko hari ibikoresho bidakoreshwa bigaragara muri IPRCs zitandukanye birimo printers esheshatu muri IPRC Kigali zimaze imyaka icyenda, printers 7 na scanner biri muri Rwanda Polytecnhic, ibikoresho by’imiyoboro y’amazi bytanzwe na WDA muri IPRC Kigali bimaze imyaka 10, imashini itanga umuriro w’amashanyarazi ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw iri muri IPRC Tumba.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James, yavuze ko abanyeshuri bari baganewe amahugurwa ari abarangiza kaminuza bikagaragara ko bayakeneye kandi ko byabaye i Kigali n’i Karongi.

Ngoboka François, yavuze ko ku bufatanye na Rwanda Polytechnic bakomeje gukurikirana iby’amahugurwa bigaragara ko atari bose babonye akazi mu bayahawe ariko ko hari n’abahawe akazi n’izindi nganda z’ubudozi.

Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, Uwineza Beline
Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Ntezimana Jean Claude uri mu bagize Komisiyo ya PAC
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka
Umuyobozi w’Ishami rishizwe Ibikorwa byihariye by’Iterambere ry’Umurimo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, François Ngoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .