OMS yemeje ko umurwayi wa Ebola Uganda yavuze ko yinjiye mu Rwanda atigeze ahagera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko iperereza ryakoze ryagaragaje ko umurwayi wa Ebola uheruka kugaragara muri Uganda, atigeze agera mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu yari yabitangaje.

Raporo yakozwe na Minisiteri y’ubuzima yo muri Uganda ndetse Igatangazwa n’ibiro bya OMS muri Afurika kuri uyu wa Kane, yavugaga ko umugore ucuruza amafi winjiye muri Uganda afite Ebola, yaba yarageze i Goma muri RDC n’i Gisenyi mu Rwanda, mbere yo gupfa.

Ibyo byatumye bamwe batekereza ko iyo ndwara ihangayikishije akarere yaba yarageze mu Rwanda, nubwo nta bimenyetso byayo biragira umuntu bigaragaraho.

OMS yaje gukura iyo raporo ku rubuga rwayo, ivuga ko amakuru amwe atari yagenzuwe neza nk’uko Reuters yabyanditse.

Umuvugizi wa OMS, Margaret Harris, kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Twakoze icukumbura ryimbitse, nta rugendo yigeze akorera ahandi hantu uretse muri Uganda,”

Harris yavuze ko uwo mugore nta kuntu yari kwinjira mu Rwanda ntatahurwe, ndetse mu igenzura bakoze bakabaza abantu n’inzego zishoboka, basanze muri iyo minsi atarageze mu Rwanda. Nubwo ngo yaba yarahageze ikindi gihe, ngo kuva yatahurwaho ibimenyetso bya Ebola nta kigaragaza ko yahageze.

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abantu bose binjira mu Rwanda bavuye muri RDC, ndetse ubu hasigaye hifashishwa na camera.

Mu rugendo aherukamo i Rubavu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yasabye abanyarwanda kwirinda kujya i Goma n’ugiyeyo akitwararika, nyuma y’uko hari umuntu wagaragaweho Ebola muri uwo mujyi ndetse ikamuhitana.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage kutirara bagashyira mu bikorwa gahunda zo kwirinda Ebola, kuko “byoroshye cyane kuyikumira iyo twitaye ku isuku tukanirinda gusura cyangwa gusurwa mu ngo zacu no mu materaniro n’abaturuka ahavuzwe icyo cyorezo.”

Mu ngamba harimo kwirinda gukorera ingendo ahavuzwe Ebola, kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe Ebola no gutanga amakuru aho bagaragaye, kwihutira kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse ahavuzwe Ebola, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Hari kandi kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune no kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe umuntu yumva arwaye.

U Rwanda kandi rwafashe ingamba zihariye zirimo ko rwashyizeho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ndetse rwahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gutanga amakuru kuri Polisi kuri nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.

Inzego zitandukanye zikomeje kugenzura iki cyorezo ngo kitagira ahantu na hamwe cyinjirira mu Rwanda, nyuma y’uko mu mezi 11 kimaze guhitana abantu hafi 1700 muri RDC.

Ibikorwa byo gusuzuma Ebola bikomeje ku mupaka w'u Rwanda na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza