Abinyujije kuri Twitter, Dr Alexey Kulikov ushinzwe itumanaho muri OMS, ishami rishinzwe indwara zitandura, yagaragaje ko iki gihembo cyashyikirijwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick.
Yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa OMS, Dr Soumya Swaminathan, mu gushima ishyirwaho rya “Car Free Day byongereye umubare w’abisuzumisha indwara zitandura mu Rwanda.”
Igihembo cyatangiwe i New York kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ahateraniye inteko rusange yayo ya 73. Hari mu nama yiga ku kurwanya indwara zitandura.
Gahunda ya Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, imbaga y’Abanyakigali bagahabwa rugari mu mihanda yagenwe, ntihagire imodoka inyuramo, bagakoreramo siporo mu masaha ya mu gitondo.
Iyi gahunda yatangiye ari ngarukakwezi yakanguriye abaturage kwitabira siporo rusange, aho bayikorera mu mbuga y’ Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ababishinzwe bagapima ababishaka ku buntu indwara zitandura.
Kuva mu mwaka ushize wa 2017, Car Free Day yatangiye kujya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.
Iyi gahunda yanamaze kugezwa mu Ntara, ntikiri umwihariko w’Umujyi wa Kigali.
Abayobozi bakuru barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bihe bitandukanye bagiye bifatanya n’abaturage muri siporo rusange, bakanatanga ubutumwa ku bataritabira iyi gahunda kuyiyoboka.

TANGA IGITEKEREZO