00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biraro yasabye ubufasha ngo WASAC yubahirize inshingano zayo; Umuhumuza uyiyobora “asaba imbabazi” z’amakosa yakozwe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Odadiah Biraro, yasabye ko Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC), kumufasha ngo WASAC ikore ibiri mu nshingano zayo.

Kuri uyu wa 8 Nzeli, PAC yatangiye kumva mu ruhame ibisobanuro by’ibigo bya leta byagaragaweho amakosa mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, WASAC ikaba ari yo yabimburiye ibindi.

Mu byo Biraro yagaragaje kuri WASAC harimo imikorere idasobanutse byagaragajwe no kuba yaranze gutanga raporo y’umutungo, imyaka ikaba imaze kuba ibiri kuko iki kigo giheruka gutanga raporo mu 2019 nyamara cyarabyibukijwe nk’uko biteganyijwe.

Yibajije uko WASAC yakubahiriza inshingano zayo zirimo izo gufasha muri gahunda y’igihugu yo kugeza amazi ku baturarwanda bose mu 2024 mu gihe ifite imikorere nk’iyo.

Mu bindi yagarutseho birimo kuba kugeza ubu amazi agera kuri 37% apfa ubusa nyamara ngo WASAC ngo ikaba itazi kubibara.

Hari kandi amafaranga agera kuri miliyari 2, 9 Frw WASAC imaze imyaka myinshi itabasha gusobanura inkomoko n’imikoreshereze yayo.

PAC kandi yagaragarijwe ko hari andi makosa WASAC yakoze ikishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri aho yahawe miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda.

WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi hagati y’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, Muhakwa Valens, yavuze ko biteye isoni kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asaba Abadepite ubufasha ngo WASAC ikore ibiri mu nshingano zayo.

Yabajije WASAC impamvu imikorere yabo irimo amabanga bituma raporo zayo ziboneka mu buryo bugoranye kandi ikaba idashaka gukorana n’abandi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, yavuze ko mu gihe bakorerwaga igenzura ry’umwaka wa 2018/2019 hari amakosa basanze muri raporo yabo yatewe no kugira abakozi badafite ’logique’ y’imicungire y’umutungo, bituma basaba kwihanganirwa bakazatanga raporo amakosa amaze gukosorwa.

Yakomeje agira ati “Amakosa turi kurwana na yo ngo tubashe kuyakemura, icyo dusabira imbabazi ni uko tutabashije kuyakemura nk’uko twari twabyiyemeje.”

WASAC yanenzwe ko hari raporo yimye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ikaba yarayitanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, imyitwarire abadepite bafashe nko gusuzugura urwego.

Umuhumuza yavuze ko yiteguye kuyakosora kuko yamaze kubona abakozi bashoboye.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro asobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yibajije uko WASAC yagira uruhare muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amazi mu gihugu mu gihe ifite imikorere idahwitse
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens (ibumoso), yavuze ko biteye agahinda kuba bitabazwa ngo WAsac ikore ibiri mu nshingano zayo
Umuyobozi w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele yavuze ko raporo basabwa bazazitanga bitarenze ku ya 10 Nzeri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .