‘Nzigamira nige’, gahunda yitezweho kuzamura imyigire y’umwana wa mwarimu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Musabyimana Pierre Damien, ni umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, akaba ari umunyamuryango w’Umwalimu Sacco kuva mu 2009.

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be bahuje umwuga bakunze kugaragaza ko bagorwa no kubona ubushobozi bwo kurihira abana amashuri no kuzuza izindi nshingano z’urugo bitewe n’imbogamizi z’umushahara muto.

Banki ya Umwalimu Sacco imaze kubona uburemere bw’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu twa Gasabo, Rwamagana, Muhanga, Karongi na Musanze, yatangije gahunda nshya ya ‘Nzigamira Nige’.

Nzigamire nige yatangijwe ku wa 5 Ukwakira 2018, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu.

Ni gahunda ishobora gutuma abarimu bizigamira, bakanungukirwa 4% y’ayo bagejejemo, byabafasha kwishyura amashuri y’abana biboroheye.

Musabyimana yagize ati “Ubundi iyi gahunda ishaka cyane gufasha ababyeyi biganjemo abarimu bafite umushahara utari munini ngo duteganyirize ahazaza h’abana bacu. Ushobora kuba umufite akiga hasi mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye uteganya wenda ko umunsi yageze muri Kaminuza uzamubonera amafaranga yo kumurihira, ushobora kuzigama nk’ibihumbi 10 Frw yazagera igihe cyo kwiga ntabure amafaranga y’ishuri cyangwa ngo na we bikubere umutwaro.”

Uyu mwarimu kandi mu ntekerezo ze agaragaza ko bishoboka no gukoresha ubwizigame n’inguzanyo ya ‘Nzigamira nige’ ukaba wakwirihira amashuri, ukazamura ubumenyi.

Yakomeje ati “Urebye muri rusange, iyi gahunda tukimara kuyimenyeshwa n’Umwarimu Sacco, twumvise ari nziza kuko ubusanzwe ntabwo abarimu bakunze kuzigama usibye gusa amafaranga 5% badukuraho tuzigama kandi nayo wenda adufasha kwaka izindi nguzanyo. Nta gahunda yihariye twari twigeze tubona kuko usanga abenshi bigira mu yandi mabanki aho kuguma mu Umwarimu Sacco.’’

Gahunda ya ‘Nzigamira nige’ uyikoresha mu kuzigama, ahabwa inyungu kuko amafaranga ye ayakubirwa inshuro eshatu.

Mu butumwa bwe Musabyimana yagize ati “Nashishikariza n’abandi bagenzi banjye b’abarezi kwitabira iyi gahunda bakajya bizigamamo amafaranga make bakabasha kwiteza imbere.”

Iyi gahunda imaze gutangira gukoreshwa n’abarimu benshi nyuma yo kuva ku gukoresha uburyo bwa gakondo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Umwarimukazi Nyirantambara Soline wigisha mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Gashangiro ya Kabiri cyo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yavuze ko zimwe mu mbogamizi yahuraga na zo zirimo kwamburwa n’ibimina kuko yatinyaga kuzigama udufaranga duke bahembwa mu ma banki.

Yagize ati “Uwo mugambi nawufashe kubera ko ubusanzwe twabaga mu bimina n’abaturanyi amafaranga natanzemo banyambuye kabiri kose, aho bamwe bayaburaga bakigendera, natinyaga kujya mu yandi mabanki.’’

Nyirantambara umaze imyaka 27 mu burezi, yashimye impinduka zabaye mu kuguriza mwarimu kuva Umwalimu Sacco itangijwe.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, avuga ko iyi gahunda yatangiye kwitabirwa na bamwe mu barimu, yitezweho kuzafasha abarimu gukemura bimwe mu bibazo birebana n’uburezi bw’abana babo.

Yagize ati “Iyi gahunda yagiyeho mu rwego rwo gufasaha abarimu kwizigamira mu buryo bwajya buborohera kurihira abana babo amashuri no kubona ibikoresho by’ibanze mu itangira ry’amashuri. Twari tumaze igihe kinini cyane tubona ko mu gihe cy’itangira aribwo usanga basaba inguzanyo nyinshi zijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri, kugura ibikoresho no kugeza abana ku mashuri ugasanga birabagora.”

Yavuze ko iyi gahunda izafasha Umwalimu Sacco kuba yakongerera inguzanyo mwarimu ariko na we yagaragaje uruhare mu kwizigamira.

Ubusanzwe Umwalimu Sacco, banki y’abarimu ihuriyemo abanyamuryango ibihumbi 75. Yari ifite gahunda izwi nka ‘Compulsory saving’ aho abarimu basanzwe bizigamira 5% bakatwa ku mushahara.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari ‘Access to Finance Rwanda’, gahunda ya ‘Nzigamira nige’ ngo izakangura abagore kwizigamira kuko ngo bari basanzwe batizigamira kubera kubura ingwate.

Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko mu mezi atandatu kuva, yinjije arenga miliyoni 107 Frw kuri konti ikaba ifite agera muri miliyoni 67 Frw.

‘Nzigamira nige’ ni gahunda yitezweho gufasha abana ba mwarimu kugana ku ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza