Nzeyimana yatsindiye miliyoni 1 Frw mu marushanwa ya YouthConnekt mu Burengerazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Nzeyimana Mico Oscar yahize ba rwiyemezamirimo bato bo mu Ntara y’Iburengerazuba bamuritse imishinga muri Youth connekt Awards, ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aya marushanwa ahuza ba rwiyemezamirimo bakizamuka ari kuba ku nshuro ya karindwi. Yabereye ku biro by’Akarere ka Karongi kuri uyu wa 11 Nzeri 2018.

Nzeyimana yamuritse umushinga wo gukora ibikoresho bitandukanye yifahishije imigano.

Yahigitse Maniraho Frank wo mu Karere ka Karongi waserukanye uwo gukora imashini zituraga amagi na Nyirinshuti Josephine w’i Nyamasheke ukora umutobe mu mbuto.

Bamuritse imishinga imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’inzobere mu kuyitegura no kuyiteza imbere.

Iyatoranyijwe ni ihiga indi yifitemo udushya mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda nko guhanga imirimo, ifasha kubungabunga ibidukikije kandi ifitiye rubanda akamaro.

Nzeyimana Mico Oscar yatsinze n’amanota 77.3%; yakurikiwe na Maniraho Frank wagize 75,3% na Nyirinshuti Josephine wabonye 64.3%.

Nzeyimana Oscar yavuze ko igihembo yahawe kizamufasha kwagura ibikorwa bye.

Yagize ati “Aya mafaranga mbonye ngiye kuyongera ku yandi kugira ngo mbashe kugura imashini ikora cure-dent (uduti two kwihaganyuza) cyane ko na zo zikorwa mu migano kugira ngo abantu bareke gukomeza kuzitumiza mu mahanga.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, yagaragaje ko iri rushanwa ari igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri.

Yagize ati “Igihugu cyizeye ko urubyiruko ari mwe gisubizo mu guhanga imirimo ikenewe. Abageze kuri uru rwego berekanye ko bishoboka.”

Yabwiye urubyiruko rugera kuri 500 rwitabiriye iki gikorwa ko u Rwanda rwizeye guhindura ubukungu n’imibereho by’Abanyarwanda binyuze mu mbaraga zarwo.

Bigenimana yasabye ab’i Burengerazuba kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerarugendo bafite.

Muri uyu mwaka, ba rwiyemezamirimo bagera kuri 35 bazahembwa amafaranga ari hagati ya 500 000 Frw na miliyoni 5Frw. Biziyongeraho amahugurwa, ubujyanama no guhuzwa n’abari ku isoko ry’umurimo.

Abahembwa mu ntara bazahura n’abatsinze mu gihugu hose, aho 90 bazahugurwa mu minsi itatu, bigishwa guteza imbere imishinga.

Amarushanwa yatangiriye mu Majyepfo aho Mukandayisenga Clémentine ukora umutobe mu bisheke ari we watsinze. Azakomereza mu Burasirazuba, Amajyaruguru, asorezwe mu Mujyi wa Kigali.

Kuva mu 2012, ba rwiyemezamirimo 540 bitabiriye aya marushanwa. Muri bo 180 barahembwe ndetse bafasha mu ihangwa ry’imirimo 6,000.

Amarushanwa ya YouthConnekt agamije gufasha urubyiruko kugira umuco wo kwihangira imirimo
Ba rwiyemezamirimo bato basobanuye imishinga yabo imbere y'imbaga iyobowe n'akanama nkemurampaka
Nzeyimana Mico Oscar yatsindiye miliyoni 1 Frw mu marushanwa ya YouthConnekt muri ba rwiyemezamirimo bato bo mu Ntara y'Iburengerazuba
Nzeyimana yamuritse umushinga wo gukora ibikoresho birimo n'imitako itandukanye mu migano\
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, yasabye urubyiruko guhindura ubukungu n’imibereho by’Abanyarwanda binyuze mu mbaraga zarwo
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza