Nyuma yo kuvura abasaga ibihumbi 77 ku buntu, RDF yongereye igihe cy’ibikorwa bigenewe abaturage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kanama 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwongereye igihe cy’ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage, Citizen Outreach Programme 2018 (COP 18) byagombaga kurangirana n’uwa 31 Nyakanga, bitewe n’impamvu zinyuranye zatumye intego zimwe zitagerwaho.

RDF yatangaje ko ibi bikorwa bizarangira hagati muri Nzeri, muri icyo gihe hakazitabwa byihariye ku bikorwa birebana n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi.

Ibikorwa muri izo nzego ngo byakerejwe n’imvura ikomeye yaguye mu minsi ishize ndetse n’igihe cyanyuzemo hagati y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, kuko u Rwanda muri Nyakanga rwinjiye mu mwaka wa 2018/2019.

Yakomeje igira iti “Ku rundi ruhande, ibikorwa mu rwego rw’ubuvuzi bakozwe muri RDF COP 18 byasojwe ku wa 31 Nyakanga 2018 nk’uko byari byiyemejwe mbere, bigeze ku ntego ya 83.7% bitewe n’ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari.”

“Mu gihe harebwa uburyo bwo kwirinda ibyo bibazo mu gihe kiri imbere, umusanzu w’ibikorwa b’ubuvuzi uragaragara cyane urebye umubare w’abarwayi bavuwe n’igihe byakozwemo. Icyo gice cya RDF COP 18 cyafashije abarwayi bari mu bice bya kure, abafite uburwayi bukomeye ndetse n’abatishoboye babasha kuvurwa, bose ku buntu.”

Imibare ya RDF igaragaza ko kugeza kuwa 31 Nyakanga 2018, RDF yari imaze kuvura ku buntu abaturage 77,309 mu 113000 yari yiyemeje, bihwanye no kuba yarageze ku ntego kuri 68.4%.

Gusa muri uru rwego rw’ubuvuzi, bitewe n’indwara yavurwaga hari aho intego yagezweho 100% kuko nko mu kubaga abafite ibibazo by’amenyo hateganywaga 200 habagwa 1171 bingana no kugera ku ntego kuri 586%; naho ku bijyanye n’ingingo (Orthopedics) hatangwa ubuvuzi ku 156% no kubaga 152%; naho kuvura indwara z’abagore biba 76.1% mu gihe kuzibaga byari 44.3%.

RDF yavuze ko kongera igihe cya COP 18, bizatuma yo n’abafatanyabikorwa barushaho kwita ku bikorwa by’ubutabazi mu bwubatsi bw’inzu n’ubuhinzi.

Yakomeje igira iti “Kubaka inzu bizagabanya umubare w’abaturage badafite aho batuye by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo bagizweho ingaruka n’imvura nyinshi iheruka.”

“Intego yari yihawe mu bikorwa by’ubuhinzi yagezweho hejuru y’intego yari yihawe ariko izakomeza hagamijwe gutegurira ubutaka buhagije mu gihembwe cy’ihinga A, binyuze mu kwifashisha imashini.”

Intego ijyanye n’ubuhinzi yagezweho 110.7% kuko RDF yari imaze gutunganya hegitari 4995.9 mu gihe yari yariyemeje hegitari 4511.

Mu bijyanye no kubaka inzu, RDF yari yiyemeje kubaka inzu 3635, gusa kugeza ku wa 31 Nyakanga inzu 747 zari zitaratangira, 309 ziri gukorerwa umusingi, 1008 ziri kuzamurwa, 205 ziri gusakarwa mu gihe 866 zari zirangiye.

Mu kubaka amashuri RDF yateganyaga 125 ariko kugeza ku wa 31 Nyakanga, 14 yari ari kuzamurwa, 103 ari gusakarwa mu gihe umunani ari yo yari arangiye.

Muri ibyo bikorwa kandi RDF yasiramuye abagabo 40,390 hakoreshejwe uburyo bw’impeta no kubaga, mu gihe yateganyaga 30,000, bingana no kugera ku ntego ku 135%.

RDF ikomeje ibikorwa byo gufasha abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza