Perezida Kagame yanenze abagishaka guha amategeko Afurika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Kanama 2017 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, Perezida Kagame yakomoje ku bihugu bishaka kugena uko Afurika ibaho, biyisaba guhindura uburyo ikoramo ibintu ngo yimakaze politiki ikomeje gutakarizwa icyizere n’abaturage babyo.

Irahira rya Perezida Kagame ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu no hanze yacyo.

Abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi bari baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi izarangira mu 2024.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yashimiye abayobozi bitabiriye uyu muhango w’irahira rye ashimangira ko Afurika ikwiye kubaho mu bufatanye bugamije iterambere buri gihugu cyifuza aho kuba iryo abanyamahanga bifuza.

Yavuze ko ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi aribwo buyibereye, avuga ko ntawe ukwiye kwemera ko bibaho.

Yagize ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame ari gutakarizwa icyizere n’abaturage babo.”

Yasabye ibindi bihugu bya Afurika gukomera ku busugire bwabyo abishimangira akoresheje indirimbo yakanyujijeho mu bihe byo kwiyamamaza yitwa ‘Nta ntambara yantera ubwoba’.

Yagize ati “ Iyo turi kurwanira impamvu ya nyayo, nta cyatuma tugira ikidutera ubwoba kuko Imana ihora ku ruhande rwacu. Ibi bireba twese Abanyafurika.”

Perezida Kagame yakomeje avuga imyaka irindwi iri imbere ari ingenzi ku Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwagaragaje umuhate wo kubaka u Rwanda binyuze mu matora aherutse.

Yagize ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa na rimwe rigaragaye. “

“Turabibashimira cyane. Ubushake bw’aba bakobwa n’aba bahungu burigaragaza. Umuhate wanyu wo gukora cyane mugatera ishema imiryango yanyu n’igihugu cyose. Tugomba gukora ibishoboka ku buryo buri Munyarwanda agira uburezi bwiza […] akamaro k’abikorera karashyigikiye. Abanyarwanda batangiriye ku busa bahinduye iki gihugu bagiha umusingi ukomeye, turabashimira kandi tubasaba gukora ibiruseho.”

Yijeje kandi abikorera ku giti cyabo ko guverinoma izakora uruhare rwayo mu kongera imikoranire n’ibindi bihugu nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubuhahirane n’ibindi bihugu.

Yasoje avuga ko "ubushake bwacu ku hazaza bugomba gushyigikirwa n’imyumvire yo gukemura ibibazo no kumva ko ibyo dushaka twabigeraho… Ibyo dushaka byose biri hano muri Afurika."

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Daily Telegraph, Perezida Kagame yavuze kuri politiki ikwiye kuranga u Rwanda muri rusange ashimangira ko adakeneye kwemeza Barack Obama, Donald Trump n’abandi bo mu bihugu bikomeye byo ku mugabane w’i Burayi no mu Burengerazuba bw’Isi cyangwa kugendera ku ntekerezo n’imibereho yabo ngo ashimangire ihame rya demokarasi.

Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege ashyikiriza Perezida Paul Kagame ibendera ry'igihugu
Prof. Sam Rugege ashyikiriza Perezida Paul Kagame ikirangantego cy'igihugu
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ashyikiriza Perezida Kagame ingabo yo kurinda igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza