Kwamamaza

Nyuma yo gusaba imbabazi, Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi

Yanditswe kuya 21-11-2016 saa 12:57' na Deus Ntakirutimana


Impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,IBUKA, irateganya kuganira na Kiliziya Gatolika bakarebera hamwe uko yafasha mu gutanga indishyi ku barokotse Jenoside.

Ibi bije nyuma yaho Kiliziya isabye imbabazi ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘nubwo itari yabatumye’. Itangazo risaba imbabazi ryashyizwe ku mugaragaro mu gihe hasozwaga umwaka w’impuhwe.

Iri tangazo rigira riti “Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakirisitu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo.”

“Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”

IBUKA yashimye intambwe yatewe na Kiliziya ivuga ko ije ikurikiye ibiganiro byinshi bari bamaze iminsi bagirana.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, aganira na IGIHE yagize ati “ Umuryango wacu wishimiye cyane ririya tangazo […] Buriya butumwa twari tubutegereje igihe kirekire, ariko umutimanama uyobora umuntu kugira ngo ufate icyemezo umusaba umwanya munini, hari byinshi ariko ntacyo byishe; twabyishimiye.”

Gusa nubwo Prof Dusingizemungu ashima intambwe ya Kiliziya, asanga iri tangazo rikwiye gushyirwa mu zindi ndimi zikoreshwa ku Isi hose ndetse rikanasomwa muri Paruwasi zose.

Ati “ Twifuzaga ko rihindurwa mu ndimi zikoreshwa ku Isi hose hashoboka, rikanasomwa aho kiliziya Gatolika iri hose, muri za paruwasi zose z’Isi, […] noneho ribe rifunguye inzira yo kubona uburyo bukomeye cyane bwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.”

“Ryanditse neza. Rirafungura byinshi twabonaga bifunze. Inzira ya mbere ni iy’ubutabera. Hari ibirego byinshi birimo ibya Padiri Munyeshyaka n’abandi wabonaga ko ubutabera buseta ibirenge. Hari izindi ngufu twemera ko Kiliziya ifite zikingira ikibaba abo bantu zikotsa igitutu inzego z’ubutebera rimwe na rimwe n’iz’ibihugu , noneho zigatuma ubutabera bubangamirwa kubera ko hari uko guceceka kwa kiliziya.”

Kiliziya izasabwa indishyi bikoranywe ubushishozi

Prof Dusingizemungu avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika, hagiye gutekerezwa uburyo yatanga indishyi ariko ko ari ibintu bizakoranwa ubushishozi.

Ati “Ubu noneho nayo igiye kwinjira muri iki kibazo kirebana n’indishyi n’ibindi, ariko twe tukavuga tuti tuzakoresha ubushishozi, ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo n’ibyo isabwa bibe ari ibintu bishoboka. Ntabwo dushobora gusaba ibidashoboka.”

“Twe ibyo twifuza ni uko tubyinjiranamo n’abandi bafatanyabikorwa, tukabyinjiranamo nk’abantu bizerana. Ririya tangazo rizamuye icyizere hagati y’inzego zacu na Kiliziya Gatolika, noneho twizera ko icyo cyizere ubwo kizamutse kirafasha no kugira ngo abantu baganire no kuri icyo kibazo kirebana n’indishyi, ariko abantu bakakiganira mu rwego rwo kugira ibyifuzo bihamye kandi biciye mu mucyo.”

Inkuru bifitanye isano: Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved