Nyuma y’imyaka 21, UNILAK ntiratezuka ku burezi butanga umusanzu mu iterambere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 21 imaze ishinzwe, Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantiste (UNILAK), itangaza ko itaratezuka ku ntego yatangiranye yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

UNILAK yashinzwe mu 1997 n’Ihuriro ry’ababyeyi b’Abadivantiste (FAPADER). Yatanze impamyabumenyi bwa mbere mu 2009.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean yavuze ko igitangira yari ifite intego yo kuziba icyuho cy’abakozi mu byiciro bitandukanye, kuko bamwe bari barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe abandi bahunze cyangwa bagafungwa.

Ati “Igitekerezo cyatangiye mu 1993, Jenoside iba bakiri mu biganiro no gutegura. Nyuma ya Jenoside nibwo bongeye kugarura icyo gitekerezo […] Icyifuzo cy’abo babyeyi kwari ukugira ngo batange umusanzu mu burezi bw’ibyiciro byose.”

UNILAK yatangiye yigisha amasomo arebana n’Icungamutungo n’Ibaruramari, Amategeko, nyuma haza kwiyongeraho Ikoranabuhanga, Imicungire y’Amakoperative, Ibidukikije ndetse n’ibirebana no Guhangana n’ibiza. Aya mashami yose afite icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.

Dr.Ngamije yagize ati “Dutangira hari ikibazo cy’abakozi mu nzego zose. Twagiye dushyiraho amashami dushingiye ku yakemura ibibazo bigiye bihari kandi tunareba ayateza imbere abanyarwanda”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba hanze y’u Rwanda, Siboyintore Jean Bosco, ni umwe mu bize muri UNILAK, ushima uburezi bufite ireme bahawe, anifashisha mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “N’ubu ibyo twahigiye nibyo dukoresha mu kazi kacu ka buri munsi. Twe tuhiga twanabonaga abarimu baturutse hanze, nko mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ahandi.”

Uretse abaharangije bashima uburezi bufite ireme bahawe na UNILAK, abakihiga nabo bavuga ko banishimira kuba ubuyobozi bwayo bugerageza kuborohereza haba ku birebana n’amacumbi, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Mutoni Deborah wiga icungamari yagize ati “Tugira umwanya uhagije wo kwiga, nkurikije ubumenyi baduha mbona nzasohoka mfite ubushobozi bwo kubona akazi keza. Kukihangira nabyo birashoboka kuko niyo ufite igitekerezo cyangwa impano baragushyigikira.”

UNILAK kuri ubu ikomeje kwakira abanyeshuri bifuza gutangira amasomo muri Nzeri 2018, ndetse ikaba igira n’icyiciro gitangira muri Werurwe. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 10.

Iyi kaminuza ifite amashami atatu akorera i Kigali, Rwamagana na Nyanza. Abiga mu mashami yayo ari mu ntara bafite umwihariko w’uko ababyifuza bacumbikirwa na UNILAK.

Abiga muri UNILAK bahabwa ubumenyi butuma basohoka bashobora kwihangira imirimo kandi kaminuza igakomeza kubakurikirana no kubaha ubufasha aho bukenewe
Abiga muri UNILAK ntibagorwa no gukora ubushakashatsi kuko bafite isomero ririmo ibitabo bigendanye n'ibyo biga
Amasomo yigishirizwa i Kigali n'i Nyanza ni nayo atangirwa muri UNILAK Rwamagana
Abiga muri UNILAK Rwamagana na Nyanza babyifuza bacumbikirwa na Kaminuza
Hari n'ibibuga by'imikino irimo Basketball na Volleyball
Muri iri somero uhasanga ibitabo by'ubwoko butandukanye bishobora gutuma umunyeshuri arushaho gutyaza ubwenge
UNILAK ntiyigeze iteshuka ku ntego yatangiranye mu myaka 21 ishize
UNILAK, Ishami rya Kigali ari naho hari icyicaro gikuru
Ishami rya Kigali ritangirwamo amasomo mu mashami ane, kandi yose afite icyiciro cya kabiri n'icya gatatu
Ishami rya UNILAK i Nyanza rifite umwihariko wo kuba abahiga babyifuza bacumbikirwa
Ishami ry'i Nyanza naryo rifite isomero ririmo ibitabo by'ubwoko butandukanye
Isomero rya UNILAK ni rinini ku buryo ababyifuza babona aho basomera ibitabo
Iyi kaminuza ifite mudasobwa zihagije ku buryo buri munyeshuri aba afite iye akoresha yisanzuye
Kaminuza ya UNILAK, ishami ry'i Nyanza
Kimwe mu byumba bitangirwamo amasomo muri UNILAK Kigali
Ifite n'ubusitani abanyeshuri baruhukiramo bakanasubiramo amasomo yabo
Abanyeshuri bashobora no gusoma ibitabo biba biri kuri Internet bifashishije mudasobwa z'ikigo
Abafite ubumuga bagenewe ubwiherero bwabo bwihariye
Abanyeshuri nabo bahabwa umwanya wo gukora imyitozo
Umwalimu yerekera abanyeshuri muri laboratwari y'abiga ibidukikije
Siboyintore Jean Bosco avuga ko ubumenyi yakuye muri UNILAK n'ubu akibwifashisha
Umuyobozi wa UNILAK. Dr. Ngamije Jean avuga ko bagikomeye ku ntego yo y'uburezi butanga umusanzu mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza