Nyuma y’amezi atandatu abanyeshuri bacyuwe, ISPG- Gitwe yakomorewe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 10:27
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’amezi Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ifunze amashami yigisha ubuvuzi mu Ishuri Rikuru rya Gitwe (ISPG- Gitwe), yongeye kuyakomorera gukomeza gukora.

Iri shuri rikuru rya mbere mu yigenga yatangiye kwigisha iby’ubuvuzi, ryari ryafungiwe by’agateganyo amashami atatu harimo Ishami ry’Ubuvuzi (Bachelor of General Medicine and Surgery); Ishami ry’Ubuforomo (Bachelor of Science in General Nursing) n’Ishami rya Laboratwari (Bachelor of Medical Laboratory Technology).

Muri Werurwe, ISPG- Gitwe yafunzwe nyuma y’igenzura rya Minisiteri y’Uburezi ryagaragaje ko hari ibyangombwa itujuje bijyanye no gushyigikira ihame ry’ireme ry’uburezi.

Kuri uyu wa Gatandatu, ISPG- Gitwe yasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri ko bongeye gufungurirwa amashami yari yarafunzwe, basabwa kwihutira kugera ku ishuri kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2017 kugira ngo bazasubukure amasomo yabo kuwa 25 Nzeri.

Iri tangazo rigaragaza ko Ministeri y’Uburezi yandikiye iri shuri kuwa 22 Nzeri 2017, yemerera amashami yari yarafunzwe kongera gukora.

Muri Werurwe 2017, Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafili Papias yashimangiye ko nubwo u Rwanda rudafite umubare uhagije w’abaganga, minisiteri itari kwihanganira ishuri ritujuje ibisabwa mu gutanga ubumenyi bukwiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza